Aba bakozi ba DASSO bamaze amezi agera muri atatu bahabwa amasomo atandukanye azabafasha mu kuzuza inshingano batangiye kuwa 1 Mata 2017 ari 384 ariko ababashije kuyarangiza nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, ni 371.
Aba-DASSO basoje amahugurwa muri iki cyiciro cya gatatu cy’abinjiye muri uru rwego baturutse mu turere 15.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, nibo bagiye gusoza aya mahugurwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, yasabye aba ba DASSO kurangwa n‘ubunyangamugayo no kuzuzanya n’inzego bagiye gukorana.
Yagize ati “Turabasaba nk’urwego kuzarangwa no gukorera hamwe no kugira indangagaciro za kirazira z’umuco nyarwanda cyane cyane zibanda ku nzego z’umutekano byumvikane ko harimo ubwitange, ubunyangamugayo, gukunda igihugu no gukunda abaturage ndetse no kwiyubaha kubera ko DASSO ni urwego rwubashywe cvane muri iki gihugu.”
Bigina Anastase umaze amazi atatu ahugurirwa kuba DASSO we yavuze ko bishimiye inyigisho bahaye ndetse anashimangira ko bagiye kuzibyaza umusaruro.
Yagize ati “Twahuguwe mu bintub yinshi ku buryo ubu dufite ubumenyi buzadufasha guteza igihugu cyacu imbere cyane cyane twibanda mu kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Gusa ubwo hasozwaga aya mahugurwa abayobozi b’Uturere basabwe kujya bashakira andi mahugurwa aba ba DASSO kugira ngo babashe kongera ubumenyi cyanecyane ko aya mahugurwa bahawe ari ay’ibanze.
Urwego rwa DASSO rwagiyeho rusimbuye urwa Local Defense rwari rumaze kugira icyasha, aho abaturage batahwemaga kugaragaza ko bahohoterwa. Aba Local Defense bagiraga imbunda ariko baza kuzamburwa; aba- DASSO nabo nta mbunda batunga, bakoresha udukoni mu kazi.
Icyiciro cya mbere cy’abagize “DASSO” cyasoje masomo mu Ishuri rya Polisi i Gishari muri Kanama 2014.
Aba-DASSO 371basoje aya mahugurwa biyongera kubagera ku 2,604 basoje amahuguirwa yabo mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.
Abagize DASSO si abakorerabushake nk’uko ba Local Defense bakoraga, aba-DASSO bagenerwa na Leta umushahara ku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO