Parker ni umwe mu bubatse Facebook, kuko yayinjiyemo mu 2004 hashize umunsi umwe ishinzwe, yibasiye uyiyoboye ubu, Mark Zuckerberg, avuga ko abyaza umusaruro intege nke za muntu.
Ati “Imana yonyine ni yo izi ukuntu Facebook yangiza ubwenge bw’abana bacu.Twatekereje ukuntu twashuka umuntu tukamumenyesha ko hari uwakunze ifoto ye… n’ibindi. Ibyo bituma na we agira icyo avuga bityo tukabona ibyo dutangaza ni uburyo bwo gukoresha rubanda mu nyungu zacu.”
Yashimangiye ko mbere yo gushinga imbuga nkoranyambaga we, Mark Zuckerberg cyangwa Kevin Systrom washinze Instagram bari babizi ariko bakabyirengagiza.
Si Parker wenyine washinze ikigo cy’ikoranabuhanga wicuza kuko na Tristan Harris wahoze ari umukozi ukomeye wa Google yanenze bikomeye uburyo izi mbuga zangiza ubwenge bwa muntu.
Muri 2016 yavuze ko atumva ukuntu “ufite ‘porogaramu’ runaka atera abantu gukomeza kuyikoresha”, aho asanga ari ukubabyinisha muzunga. Avuga ko igihe cy’abantu gifite agaciro ndetse bakwiye kukirinda nk’uko barinda ubuzima bwite bwabo.
Kuri ubu Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga ziri gukorwaho iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo barebe niba u Burusiya butarazikoresheje mu gutoresha Perezida Donald Trump.
Mu kwezi gushize, Facebook yatangaje ko Abarusiya bayikoresheje boherereza inyandiko zirenga ibihumbi 80 mu gihe cy’amatora.
Uru rubuga kandi rwasanze rwarakoreshejwe mu kugumura Abanyamerika ngo bigaragambye bamagana Barack Obama na Hillary Clinton.



















TANGA IGITEKEREZO