00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwabaye Perezida wa mbere wa Facebook ababazwa n’uko iri kwangiza ikiremwamuntu

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 11 November 2017 saa 06:24
Yasuwe :

Sean Parker wabaye Perezida wa mbere w’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, yanenze uburyo iri kwangiza imitekerereze y’urubyiruko muri iki gihe.

Parker ni umwe mu bubatse Facebook, kuko yayinjiyemo mu 2004 hashize umunsi umwe ishinzwe, yibasiye uyiyoboye ubu, Mark Zuckerberg, avuga ko abyaza umusaruro intege nke za muntu.

Ati “Imana yonyine ni yo izi ukuntu Facebook yangiza ubwenge bw’abana bacu.Twatekereje ukuntu twashuka umuntu tukamumenyesha ko hari uwakunze ifoto ye… n’ibindi. Ibyo bituma na we agira icyo avuga bityo tukabona ibyo dutangaza ni uburyo bwo gukoresha rubanda mu nyungu zacu.”

Yashimangiye ko mbere yo gushinga imbuga nkoranyambaga we, Mark Zuckerberg cyangwa Kevin Systrom washinze Instagram bari babizi ariko bakabyirengagiza.

Si Parker wenyine washinze ikigo cy’ikoranabuhanga wicuza kuko na Tristan Harris wahoze ari umukozi ukomeye wa Google yanenze bikomeye uburyo izi mbuga zangiza ubwenge bwa muntu.

Muri 2016 yavuze ko atumva ukuntu “ufite ‘porogaramu’ runaka atera abantu gukomeza kuyikoresha”, aho asanga ari ukubabyinisha muzunga. Avuga ko igihe cy’abantu gifite agaciro ndetse bakwiye kukirinda nk’uko barinda ubuzima bwite bwabo.

Kuri ubu Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga ziri gukorwaho iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo barebe niba u Burusiya butarazikoresheje mu gutoresha Perezida Donald Trump.

Mu kwezi gushize, Facebook yatangaje ko Abarusiya bayikoresheje boherereza inyandiko zirenga ibihumbi 80 mu gihe cy’amatora.

Uru rubuga kandi rwasanze rwarakoreshejwe mu kugumura Abanyamerika ngo bigaragambye bamagana Barack Obama na Hillary Clinton.

Sean Parker wabaye Perezida wa Facebook abababwa n'uburyo uru rubuga ruri kwangiza urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages