Birashimishije ariko si igitangaza kuri Havugimana w’imyaka 19, kumva ko yabaye uwa mbere mu gihugu kuko n’ubusanzwe ngo kuva yatangira icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yabaga uwa mbere, uretse inshuro imwe.
Mu mvugo y’amagambo make arimo agaragaza ukwigirira icyizere cyinshi,uyu musore ukomoka mu Kagali ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye yabwiye igihe ko nta bitangaza yakoze mu myiteguro y’ibizamini, uretse kwiga cyane no gufatanya na bagenzi be.
Ati “Ibanga nakoresheje ni kwiga cyane, gufashanya n’abandi… ni ibyo by’ingenzi.”
Hejuru y’ibi, Havugimana avuga ko ababyeyi be bamubaye bugufi mu myigire ye, bakamumenyera ibikoresho by’ishuri byose akeneye, kandi bakamuha rugari akiga nta kimukoma mu nkokora.
Gutsinda neza ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rwo rugana ku nzozi ze zo kuba inzobere mu bwubatsi (Engineering) agatanga umusanzu we mu myubakire igezweho mu Rwanda, ndetse akagabanya umubare w’inzobere mu bwubatsi ziva hanze zigaruriye igice kinini cy’isoko ry’ubwubatsi kuko Abanyarwanda babyize kandi babishoboye bakiri bake.
Ati “Najya muri ibyo by’ubwubatsi nkakora byiza kandi tukaba twagabanya n’abaturuka hanze baza gukora akazi mu Rwanda.”
Nta kazi yari afite muri iki gihe bari bategereje ibiva mu bizamini, ariko ubu igikukiyeho nugutegereza igihe cyo guhitamo kaminuza azigamo izamufasha kugera ku byo yifuza.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Pascal Havugimana ubyara Emmanuel Havugimana yagaragaje ko afitiye umwana we ibyishimo bidasanzwe, asobanura asanzwe ko abana be abakurikiranira hafi mu myigire yabo kandi na bo ntibamutenguhe bagatsinda neza.
Yagize ati “Nishimye ku buryo burenze. Ubundi abana banjye bakunda gutsinda. Mbashishikariza kwiga kuko mbabwira ko abana batize nta kintu bazimarira… kandi nkabagenera n’ibihembo k’umuntu ushobora gutsinda, kandi ntabure ibikoresho.”
Emmanuel Havugimana arangije amashuri yisumbuye mu ishami rikomatanyije ubugenge, ubutabire n’imibare muri ES. Byimana, ikigo yizemo nyuma yo kwiga icyiciro rusange muri TTC Save ndetse n’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri abanza cya Cyarwa.
Ni ubwa mbere akoze amateka akomeye nk’aya yo kuba uwa mbere mu bizamini byo ku rwego rw’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO