Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, ni bwo RIB yagombaga gushyikiriza Polisi y’u Burundi, uyu musore w’imyaka 30.
RIB yatangaje ko uyu musore akimara kwiba iyo banki yakoragamo yahise atorokera mu Rwanda ariko ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) yatawe muri yombi ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023.
Ubwo uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwari rugiye kumumushyikiriza Polisi y’u Burundi, mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera, uyu musore wari ukiri mu modoka ya RIB yahise yikomeretsa akoresheje amapingu.
Yabikoze mu gihe ku rundi ruhande abayobozi b’inzego z’umutekano ku mpande zombi bari bari gushyira umukono ku nyandiko y’uko bamuhererekanyije.
Ubwo amasezerano ku mpande zombi yari amaze gusinywa, abakozi ba RIB bafunguye imodoka ngo ashyikirizwe Polisi y’u Burundi basanga yikomerekeje ava amaraso ku kaboko bahita bafata icyemezo cyo guhagarika icyo gikorwa ahubwo bamwihutana kwa muganga.
Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamata basanga imitsi y’amaboko ntacyo yabaye.
Impande zombi zemeranyijwe ko abanza kwitabwaho akazashyikirizwa Polisi y’u Burundi amaze gukira neza dore ko basanze ibikomere bye bidakanganye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko nta kindi cyatumye ashaka kwikomeretsa uretse gushaka gutinza gahunda yo kumusubiza mu gihugu yakoreyemo ibyo byaha.
Yakomeje avuga ko uyu musore yababwiye ko yikomerekeje bitewe n’uko yibye amafaranga menshi ndetse hakaba hari n’Abarundi yari afitiye imyenda, atashakaga gusubira mu maso.
Dr. Murangira yongeyeho ko u Rwanda rutazemera kuba inzira cyangwa ubwihisho bw’abakoze ibyaha.
Umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru bya INTERPOL i Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick na we yemeje ko uyu musore batamujyanye kuko basanze yakomeretse kandi ko impande zombi zemeranyijwe kuzasubukura iyi gahunda amaze gukira.
Col. Pol. Minani yashimye imikoranire y’ibihugu byombi by’umwihariko inzego z’umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!