00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi arazwi, indi ivugwa yahagaritswe na nde?

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 April 2015 saa 09:40
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yasabye abaturage kuba abafashamyumvire ku bantu bose bagipfobya n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko habaye jenoside ebyiri, kuko baba birengagiza ukuri kandi bakuzi neza.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka ku rwego rw’Akarere ka Gasabo abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwatangiriye kuri KBC ( Kigali Business Center) Kacyiru rugasorezwa ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Abaturage bagize imirenge yose y’Akarere Gasabo bibukijwe amateka yatumye jenoside ibaho ndetse banasabwa kuba abashamyumvire myiza ku bagifite ibitekerezo byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko habaye jenoside ebyiri.

Abatuye imirenge yose igize Akarere ka Gasabo bitabiriye urugendo rwo kwibuka

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yagize ati yibukije “Iyo abantu bahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bavuga ko habaye ‘double jenoside (Jenoside ebyiri)’,mu kubafasha guhinduka mujye mubabwira muti ‘ese ko uwahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi azwi neza , uwahagaritse iyo yindi muvuga ni inde?”

Rwamurangwa yasobanuye ko Ingabo zahoze ari iza RPF ari zo zahagaritse jenoside yakozwe n’abanyarwanda bayikorera abandi banyarwanda, ndetse igishimishije akaba ari abandi banyarwanda bayihagaritse (izo ngabo).

Uwo muyobozi yibanze ku gusaba abaturage gushishoza bakiyubakira igihugu badasigana hitabwa ku miryango y’abarokotse jenoside mu kubafasha kwicyemurira ibibazo kuko ingaruka za jenoside zitinda gukira kandi zigahora zumvikana nk’izabaye ejo hashize.

Yagize ati “Uhinga mu kwe ntasigana. Ingaruka za jenoside zimara igihe kirekire cyane ku bayikorewe,, nka jenoside yakorewe Abayahudi mu 1945 na n’ubu baracyumva ibikomere byayo nk’iyabaye ejo hashize, ni ngombwa ko dufasha abayirokotse kuko imyaka 21 ishize ntibivuga ko ingaruka zayo zashize. Tugafatanya kwikemurira ibibazo nta wundi dusiganyije.”

Urubyiruko rwari kumwe n'ababyeyi bakurikirana impanuro z'Umuyobozi w'Akarere

Mukamurara Gisilene umubyeyi utuye mu Murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo yatangaje ko kuri we abahakana ko jenoside yabayeho bisa n’aho baba badafite amaso.

Ati “Iyo urebye ibyabaye mu gihugu n’ubugome ndengakamere byakoranywe, ntushobora gutekereza ko hari uwabihakana keretse adafite amaso yo kureba n’amatwi yo kumva ubuhamya.”

Urubyiruko rwitabiriye uwo muhango ruvuga ko rufite icyize ko n’abapfobya bakanahakana jenoside bazabireka kuko bazisanga bari bonyine, kuko ntawe uzabibafashamo mu gihe igihugu gishyize imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka nyakuri.

Mutabazi Frank wo Murenge wa Remera yagize ati “Nkurikije imbaraga leta yacu ishyira mu gusobanurira urubyiruko ububi bw’amacakubiri na jenoside, nsanga abayihakana n’abayipfobya bazabivamo, cyane ko baramutse banabigumyemo nta rubyiruko rwabibafashamo kuko tuzi neza ukuri kw’amateka yabaye mu Rwanda.”

Hasobanuwe ko mu gihe hakorwa urugendo rwo kwibuka abazize jenoside ari umwanya mwiza wo kwitekerezaho no gutekereza ku mateka yaranze igihugu kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y'abasaga 250,000 bashyinguyemo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages