00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahamwe n’ibyaha bya Jenoside ashobora kutazongera kwemererwa gutora

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 January 2018 saa 07:43
Yasuwe :

Umushinga w’Itegeko rigenga amatora uri gusuzumirwa muri Komisiyo y’Imibereho Myiza mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, uteganya ko abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi batazajya bemererwa gutora, bikazakorwa nta kuvangura ibyiciro kubayemo.

Mu ngingo ya 11 y’Itegeko rigenga amatora ryariho, yashyiraga abantu mu byiciro ikavuga ko uwakatiwe burundu kubera icyaha cya Jenoside cyangwa ibyibasiye inyokomuntu wo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri nk’uko byateganywaga n’itegeko ryagengaga inkiko Gacaca atemerewe gutora cyangwa gutorwa.

Ryanakumiraga kandi uwireze akiyemerera icyaha cya jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bimushyira mu rwego rwa mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yavuze ko mu gihe iryo tegeko ryaba ryemejwe, uwahamwe n’ibyo byaha wese atazajya atora. Bivuze ko nta byiciro byakongera gushyirwamo.

Yagize ati “Iyo urebye itegeko ryari risanzwe ry’amatora, iyo ugiye mu ngingo yaryo ya 11 ryari rifite ibyiciro bitandukanye by’abantu bakoze Jenoside banahamwe nayo mu buryo butandukanye.”

Ati “Icyaha cya Jenoside cyakozwe mu buryo butandukanye, hari abagize icyo gitekerezo, hari abakanguriye abaturage gukora Jenoside, hari n’abayikoze barimo abasahuye, abarangaga abantu aho bihishe, bikaba byaratumaga bashyirwa muri ibyo byiciro.”

Yavuze ko imanza nyinshi zaciwe mu rwego rwa Gacaca hari itegeko ryayo ryavuyeho, ari naryo ryashyiraga abantu muri ibyo byiciro bitewe n’uruhare buri muntu yagize muri Jenoside.

Gusa uburyo mu mushinga w’Itegeko rishya byanditse rivuga ko uwahamwe n’icyaha cya Jenoside, haba abateguye, abakanguriye abandi, abayishyize mu bikorwa n’abandi bose bahamwe n’icyo cyaha ko badakwiriye kuba batorwa cyangwa ngo batore.

Depite Muhongayire Christine yavuze ko iyo umuntu yakoze icyaha nta yindi mpamvu ikwiye kubaho yo kugisuzuma.

Yagize ati “Uwakoze icyo cyaha aba yagikoze kandi nta mpamvu yo kuvuga ngo yajya gutora cyangwa gutorwa gusa bijye gusuzumwa neza.”

Abadepite bagize komisiyo basabye Abanyamategeko ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kunonosora iyi ngingo kugira ngo bayinoze kurushaho bashingiye ku byari biteganyijwe mu itegeko rya 2010 ryagengaga amatora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yavuze ko mu gihe itegeko ryaba ryemejwe, uwahamwe n’ibyaha bya Jenoside wese atazajya atora
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka na Perezida wa Komisiyo y'Imibereho Myiza y'Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Ngabo Amiel batanga ibitekerezo ku mushinga w'itegeko rishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages