00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahataniraga kuba Nyampinga ari mu barushije abandi mu kizamini cya Leta

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 February 2015 saa 07:32
Yasuwe :

Giriwanyu Ruzigana Joelle, umwe mu bakobwa 15 bahataniraga kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, ari mu banyeshuri 11 babonye amanota ahebuje mu isomo ry’Amateka ku rwego rw’igihugu.

Giriwanyu Ruzigana Joelle wigaga muri Cornerstone Leadership Academy Rwanda riri i Musha mu Karere ka Rwamagana, nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), ari mu banyeshuri 11 bari ku rwego rwa mbere mu isomo ry’Amateka.

Ku rwego rw’igihugu, Yagize umwanya wa 36 mu banyeshuri 45 barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye barushije abandi mu ishami ry’Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG).

Giriwanyu ni umwana wa kane muri batanu bavukana. Umubeyi we, Uwineza Laetitia utuye i Cyarwa mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo; ubwo yavuganaga n’umunyamakuru mbere y’uko umuhango wo gutoranya Nyampinga ubwa ku wa Gatadatu, yavuze ko bishimye cyane kubona umwana wabo aje mu bambere batsinze neza.

Giriwanyu Ruzigana Joelle, ari mu banyeshuri batsinze neza ikizamini cya Leta

Yagize ati “Gutsinda neza akaza mu ba mbere ni ishema kuri twe nk’ababyeyi be, kandi ni ishema kuri we nk’umukobwa uhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Twizeye ko byamuteye imbaraga no gukomeza kwigirira icyizere, kuko iyo atsindwa byari ikimwaro.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ugutsinda kwa Giriwanyu Ruzigana Joelle bikomoka ku kuba baramubaye hafi, bamukangurira kwiga ashyizeho umwete kandi agakunda Imana kandi bayishima ko yabimufashijemo. Abo bavukana, umukuru yiga muri IPRC Kicukiro, umukurikira yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, uwo Giriwanyu akurikira na we yasoje amashuri yisumbuye mu bumenyi kandi yatsinze neza, umuhererezi wabo ari mu cyiciro rusange.

Birondwa Sam, Umuyobozi wa Cornerstone Leadership Academy Rwanda, atangaza ko Giriwanyu Ruzigana Joelle ari umwe mu banyeshuri n’ubusanzwe batsindaga neza kandi akagira n’inshingano mu kigo.

Agira ati “Ni Umunyeshuri wakundwaga na bagenzi be cyane kubera ikinyabupfura agira no gukunda kwiga. Ibyo byatumaga bamutorera kubayobora kuko yari umuyobozi w’itsinda ndangamuco, ayobora iribyina imbyino zigezweho, akaba no mu itsinda ritegura ibiganiro mpaka mu kigo. By’umwihariko yari umwe mu bayobozi b’abanyeshuri mu kigo, ashinzwe imikino n’imyidagaduro.”

Uku kugira inshingano nyinshi ngo ntibyigeze bibuza Giriwanyu kwiga kandi agatsinda neza, kuko azi kwita ku nshingano ze no guha buri kintu cyose akora umwanya wacyo.

Umuhango wo gutora Nyampinga w’u Rwanda warangiye Kundwa Doriane, w’imyaka 19 y’amavuko, akaba areshya na 1.74 n’umwe mu bari bahagarariye Intara Amajyaruguru.

Igisonga cya Kabiri cyabaye Akacu Lynca naho igisonga cya mbere kiba Uwase Vanessa Raissa.

Kundwa Dooriane ni we wambitswe ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages