00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yagaragaje uko Afurika yakwigobotora ingaruka z’ubwiyongere bw’abaturage

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 September 2019 saa 08:47
Yasuwe :

Herman Van Rompuy wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yavuze ko ubwiyongere bukabije bw’abaturage ari kimwe mu bibazo bikomereye Isi cyane cyane umugabane wa Afurika, avuga ko uburezi buri mu cyerekezo cyo guhanga umurimo ari igisubizo kirambye.

Rompuy uri mu ruzinduko mu Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarezi n’abandi bafite uburezi mu nshingano, Rompuy yagarutse ku ngingo zirimo umubano w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubumwe bw’u Burayi, ubuhahirane, Uburezi n’iterambere, umutekano n’ibindi.

Yavuze ko umugabane wa Afurika ukomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba abantu bajijutse bagakwiye kugira uruhare mu kuwuteza imbere usanga bawucika bakigira mu bindi bihugu bikayisigira igihombo.

Ati “Afurika ikwiye gushaka uburyo abantu bize bayigumaho bakagira uruhare mu bikorwa byayo no kuyiteza imbere.”

Rompuy yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage ari ikibazo gikomereye Afurika nubwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU) ugifite kandi bituma abantu badafite akazi biyongera.

Ati “Muri Afurika ni ikibazo gikomeye, hari urubyiruko rwinshi, hakenewe ubumenyi bwo mu mashuri kugira ngo urwo rubyiruko rurusheho kwihangira imirimo.”

Abanyeshuri bahawe iki kiganiro bavuze ko bungukiyemo byinshi birimo gukorera hamwe no guhuza ubumenyi kugira ngo umugabane wa Afurika urusheho gutera imbere.

Ufitimana Bernard wiga ubumenyi bw’Isi muri Kaminuza y’u Rwanda yagize ati “Twumvise ko nkatwe tukiri abanyeshuri tugomba guteza imbere ubushakashatsi kugira ngo ibihugu byacu bigere ku iterambere.”

Rompuy uri mu Rwanda hagati ya 1-6 Nzeri 2019 nk’intumwa y’Umuryango w’Ababiligi uharanira iterambere ry’Uburezi mu Rwanda (VVOB Rwanda), yasuye Ishuri rya Duha Complex School riherereye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana nyuma anaganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri biherereye mu Murenge wa Kigabiro ku mikoranire yabyo n’uwo muryango.

Uyu muyobozi yanagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame cyabaye kuri uyu wa 3 Nzeri 2019.

VVOB ukorera mu mashuri yisumbuye mu turere 17. Umaze guhugura abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 500 ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri.

Wanahuguye abarimu bafasha abandi 500 ku bijyanye n’uburyo bwo gufasha bagenzi babo, uhugura abashinzwe uburezi mu Mirenge basaga 200 ku bijyanye no gukorana n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri mu kuzamura ireme ry’uburezi n’ibindi.

Biteganyijwe ko mu 2021 nibura ibigo by’amashuri 1300 bizaba bimaze guhugurwa haranahuguwe abayobozi 2000 ndetse n’abarimu 3000.

Rompuy wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yagaragaje uko Afurika yakwigobotora ingaruka z’ubwiyongere bw’abaturage
Umwe mu bitabiriye ikiganiro arimo gutanga igitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages