00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwarangaga imibiri y’abantu mu igaraji afunzwe azira kwaka ruswa ngo abivuguruze

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 April 2015 saa 08:29
Yasuwe :

Paul Gakwaya watanze amakuru y’uko hari imirambo y’impunzi ziciwe kuri bariyeri yari kuri “Feux Rouges”, i Nyabugogo, ikajyanwa ahubatse igaraji rya Acomer, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo ashinjwa gusaba no kwakira ruswa ngo abeshyuze ayo makuru yatanze.

Gakwaya uzwi ku izina rya Rudomoro yari atuye mu Kagari ka Kiruhura mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, akaba yaratawe muri yombi nyuma yo gusanganwa amafaranga ibihumbi 300 yari amaze guhabwa na Me Ngezahayo Emmanuel, umwana wa Nyir’Igaraje Acomer.

Bimwe mu byo Gakwaya yasabiraga ruswa ngo anyomoze ni Ubuhamya yatanze mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge yabereye muri iryo Garaje riherereye i Nyabugogo, aho yavuze ko abicwaga bari impunzi zaturukaga mu Murenge wa Muhima, Kacyiru, Gatsata, Kanombe n’ahandi, zishaka kwerekeza mu cyahoze ari Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi na Muhanga.

Gakwaya yafashwe kuwa 17 Mata 2015 ku bufatanye bw'abo yageretseho ibinyoma na Polisi y'u Rwanda

Gakwaya yemezaga ko abishwe bageraga kuri bariyeri bakabanza kubaka amarangamuntu, kandi ngo byabaga abyirebera ndetse akanahamya ko mu bajyanaga imirambo ahubatse igaraji Acomer harimo Me Ngezahayo Emmanuel umuhungu wa Munyarukina Corneille (nyir’iryo garaje) ariko uyu we akabihakana.

Me Ngezahayo Emmanuel yatangarije IGIHE ko Gakwaya yatawe muri yombi nyuma y’uko amusabye amafaranga ibihumbi 300 kugirango anyomoze yo amakuru y’ibinyoma yari yatanze mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.

Ati “Nyuma y’aho atanze amakuru atari yo kubera ibibazo twari dufitanye, yansabye kumuha amafaranga kugira ngo abeshyuze amakuru yari yatanze, mpita mbimenyesha inzego z’iperereza muri polisi (CID) zinsaba kuzamufata amajwi na video, nyuma ni bwo zaje no gufotora mafaranga nari ngiye kumuha kugira ngo zemeze ko ari yo, ndayamushyira zibona kuyamufatana”.

Mbere yo gutanga ruswa yasabwaga ngo akurweho icyasha, Me Ngezahayo yabanje kuyanyuza kuri Polisi hafatwa ibimenyetso

Akomeza avuga ko uyu mugabo kugira ngo agire iki gitekerezo cyo guhimba amakuru atari yo ari uko Nyir’Igaraje Munyarukina Corneille (se wa Ngezahayo Emmanuel) yimye inzira umuturanyi w’aho yari acumbitse.

Ati “Yashakaga ko dufungwa tuzizwa ubusa, ariko nanjye kuko nari maze kubona ko ari umutekamutwe nemeye kumuha iyo ruswa ndetse mwandikisha n’urwandiko abeshyuza ibyo yavugaga byose, mpita mbimenyesha polisi imusangana ibimenyetso, n’aho ubundi yari yadushyize mu mazi abira”.

Spt. Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali na we yemeje ko uyu mugabo ari mu maboko ya Polosi aho akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa.

Yagize ati “Ni byo arafunzwe kuko yasabye ruswa yo gushaka gukuraho amakuru y’ubuhamya yatanze bw’uko muri ririya Garaje hashyinguwe abantu”.

Gakwaya abifashijwe n’agatsiko bakorana bari bagaragarije bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye ko yashimutswe mu gihe yari yafashwe ndetse acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Igaraji ryavugwamo ko ryaba ririmo imibiri y'abantu itarashyingurwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages