Kuri uyu wa 22 Mata 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwagize abere Nzeyimana Oscar wari Meya, Bayihiki Basile wari Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse na Nzayituriki Théoneste wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mituweli) mu bitaro bya Gihundwe, nyuma yo gukekwaho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
Mu gusoma urwo rubanza, Umucamanza yagaragaje ko Urukiko rusanga nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko mu gusinya ku nyandiko za raporo zakozwe n’abandi, aba bagabo bari bagambiriye gukora ibyaha bari bakurikiranyweho.
N’ubwo abo bagabo bahanaguweho ibyaha, Ndamuzeye Emmanuel wari ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi na Muhawenimana Juliette wari ukuriye ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza bo bahamijwe ibyaha.
Urukiko rwategetse ko Ndamuzeye Emmanuel ahanishwa igifungo cy’umwaka, hagasubikwa amezi icyenda, Muhawenimana Juliette we agahanishwa igihano cyo gufungwa umwaka gisubitswe, ariko bombi bakongeraho ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50.
Nzeyimana Oscar yatawe muri yombi kuwa 6 Mutarama 2015, Polisi y’u Rwanda ikaba yari yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ku wa 23 Werurwe 2015 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa RUSIZI rwaburanishije mu mizi urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo uwo mugabo wahoze ari Meya wa Rusizi hamwe n’abandi bakozi b’Akarere bane (4) baregwaga hamwe na we.
Icyo gihe baburanaga bafunze by’agateganyo muri Gereza ya Rusizi, uretse Muhawenimana Juliette utarahawe icyo gifungo cy’agateganyo kuko yari akuriwe (atwite inda nkuru).
Nk’uko uhagarariye Ubushinjacyaha muri urwo rubanza yabisobanuye, abaregwa bashinjwaga icyaha cyo Kwandika no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 614 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha.
Umushinjacyaha yasobanuye ko Akarere ka Rusizi kari karahize ko ubwitabire mu kwivuza buzaba 100% ; ku wa 14 Mata 2014 hasigaye amezi abiri gusa ngo igihe cyo kwesa imihigo kigere, Umuyobozi w’Akarere (Meya) abonye ko ubwitabire buri kuri 69% ashyiraho itsinda rigizwe n’abaregwa hamwe na we, arisaba gukora raporo izamura imibare nta cyo bashingiyeho, ikagaragaza ubwitabire bwa 77.5%.
Itsinda ryarayikoze rirayimushyikiriza, na we ayoherereza inzego zinyuranye zirimo MINISANTE.
Mu kwiregura, Nzeyimana wahoze ari Meya w’Akarere ndetse n’Uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza bahakanye icyaha baregwa, bavuga ko basinye kuri raporo itsinda ryakoze batazi ko itavugisha ukuri, Meya kandi avuga ko yari yarashyizeho iryo tsinda kugira ngo risuzume impamvu hagaragaraga raporo zinyuranye ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.
Ku rundi ruhande ariko abandi baregwa hamwe n’abahoze ari abayobozi ba Rusizi bemeye icyaha bagisabira imbabazi banavuga ko ibyo bakoze bari babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ko ari we watumye bagwa mu cyaha.
Mu gusoza Umushinjacyaha yavuze ko abaregwa bakoze icyaha babizi kandi babishaka maze asabira Uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere, n’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu.
Icyo gihano kandi cyasabiwe Muhawenimana Juliette kuko ukwemera icyaha kwe kutari kuzuye.
Ashingiye ku ngingo ya 77 n’iya 78 y’igitabo cy’amategeko ahana, yasabiye Ushinzwe ubuzima n’ushinzwe ubukangurambaga muri mutuelle de Santé igifungo cy’imyaka 2 kuko bemeye icyaha bagafasha n’urukiko.



















TANGA IGITEKEREZO