Ibiro Ntaramakuru by’u Butaliyani, Ansa, nibyo byatangaje inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru wari utuye mu Majyepfo y’u Butaliyani mu gace Poggio Imperiale.
Uyu mukecuro yari yaravutse tariki ya 20 Werurwe 1903. Itsinda ry’abashakashatsi biga ku bijyanye n’abantu bakuze niryo ryari ryemeje ko ariwe muntu wa kabiri ushaje nyuma y’umuyapani Kane Tanaka wamurushaga amezi abiri.
Mu Burayi uyu mukecuru yari uwa mbere nyuma ya Lucile Randon wo mu Bufaransa wari ufite imyaka 115.
Giuseppina Robucci yari yarabyaye abana batanu, afite abuzukuru icyenda n’abuzukuruza 16.



















TANGA IGITEKEREZO