00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari umushumba w’Itorero yasabye imbabazi abo yiciye muri Jenoside n’intama z’Imana yahemukiye

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 December 2018 saa 09:37
Yasuwe :

Mukumira Innocent yari atuye mu karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata, mu gihe cya Jenoside yari umushumba w’Itorero ry’Ishyirahamwe ry’Abakirisitu mu Rwanda, gusa ibi ntibyamubujije kwica abatari bake barimo n’umuryango wa Gakayire François.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukumira yishe mushiki wa Gakayire witwaga Mukarwego Prisca, yica kandi umugore wa Paul Kamanzi witwaga Madeleine, n’undi mugore babanaga atashoboye kumenya amazina. Abo bose kimwe n’abandi yabiciye ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi no mu Rusengero rwa Ntarama.

Kuri uyu wa Kane, Mukumira kimwe na bagenzi be 19 bafungiye muri gereza ya Bugesera, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahuriye mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kibungo, aho bahujwe n’abo biciye ngo babasabe imbabazi z’uko babahemukiye.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Prison Fellowship Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mu buhamya yatanze, Mukumira wakatiwe gufungwa imyaka 19, ubu akaba asigaje umwaka umwe ngo afungurwe, ubwo yari imbere y’abo yiciye yagize ati “Mbere ya Jenoside nari umushumba w’itorero ry’ishyirahamwe ry’abakirisitu mu Rwanda, ntabwo nashoboye guhagarara mu nshingano nk’umushumba”.

“Natereranye Intama nari nararagijwe, nshyira inkoni y’ubushumba hasi, ahubwo mfata inkoni y’ikibi nyicisha abo nagombaga kurinda, sinari nkiri umuntu nari nabaye inyamanswa, ndasaba imbabazi imiryango y’abo niciye, umuryango wa Gakayire François n’abo niciye bose, icyo cyaha ndacyemera nkasaba imbabazi ko ntazongera kugikora.”

Gakayire François wiciwe mushiki we, yavuze ko mbere uyu mugabo yari yaranze kuvuga ko ariwe wishe abo mu muryango we, imyaka 20 ikaba ishize.

Yagize ati “Nagiye muri gereza ya Bugesera abantu bose bahafungiye bakampakanira ko ntawishe abantu banjye, naravuze nti, ese nzajya kurwana nabo ngo babyemere? Naratuje ndabareka, ntabwo narinzi ko ari Mukumira wishe abanjye, nabimenye ejobundi, maze kubimenya naravuze nti, koko kumara imyaka irenga 20 ufunzwe utaraje kunsaba imbabazi? Naramubwiye nti iyo uza ugasaba imbabazi ko tuba twaraziguhaye, nta kindi yavuze, yaravuze ngo umutima wari utarabyakira, naramubwiye nti nguhaye imbabazi.”

Bishop Rucyahana yaciriye umugani wa Yesu abasabye imbabazi

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yabwiye abasabye imbabazi ko bakwiye kubwira abo bafunganwe nabo bagasaba imbabazi, abaha umugani ubwo Yesu yajyaga kubambwa.

Yagize ati “Hari uwababwiye ngo mufashe leta gutanga ubuhamya bw’ibyo mwakoze, njye ndavuga ngo nimwifashe ahubwo ubwanyu, Yesu igihe bari bagiye kumubamba, abakobwa b’i Yeruzalemu baramuririye, arakebuka arabareba arabwira ati ‘Bakobwa b’i Yeruzaremu nimwiririre n’abana banyu”.

“Nanjye aka kanya ndababwira nti ‘Mubwire abagororwa bagenzi banyu ngo, nimwature mwihane mukure abana banyu n’imiryango yanyu murungabangabo, bashobore kuzabana n’abandi banyarwanda, nimwiririre n’abana banyu.”

Yavuze ko abasirikare b’Inkotanyi bari bayobowe na Perezida Kagame, barwanye intamabara y’amasasu ariko babifatanya n’intambara y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CGP George Rwigamba, yavuze ko mu magereza, bafite abantu baregwa icyaha cya Jenoside banagihaniwe ibihumbi 27, abenshi bakaba barasabye imbabazi ndetse bemera icyaha, ariko hari abataratera iyo ntambwe kandi ngo nibo benshi.

Yagize ati “Abasabye imbabazi bagahuzwa n’abo bahemukiye, ni abantu 6 000, ni ukuvuga 15%, turacyafite urugendo ariko twashima ko rwatangiye, muri iyo myaka ntabwo bari barashoboye gufunguka, n’abandi bazagenda baboneraho.”

Yavuze ko aba bamaze igihe barwana n’imitima yabo, bakabona ko kubeshya ntaho bibajyana, bamwe bakarara badasinziriye, bityo bakavaho bagasaba imbabazi.

Abagororwa 20 nibo basabye imbabazi
Mukumira Innocent yari atuye mu karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata, mu gihe cya Jenoside yari umushumba w’Itorero ry’Ishyirahamwe ry’Abakirisitu mu Rwanda
Mukumira Innocent yishe mushiki wa Gakayire witwaga Mukarwego Prisca, yamusabye imbabazi ko yamuhemukiye
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yabwiye aba baje gusaba imbabazi ko bakwiye kubwira abo bafunganwe nabo bagasaba imbabazi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu imfungwa n'abagororwa CGP George Rwigamba, yavuze ko mu magereza, bafite abantu baregwa icyaha cya Jenoside banagihaniwe ibihumbi 27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages