00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwase yakoze imashini izoroshya kumenya niba ibiro by’umuntu bijyanye n’uburebure

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 August 2018 saa 10:03
Yasuwe :

Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi ikomeje guhangana nabyo binyuze mu gushishikariza abantu kurushaho kwita ku mirire yabo n’imyitozo ngororamubiri.

Umuntu ufite umubyiho ukabije igihe ibiro bye ari byinshi ugereranyije n’imyaka n’uburebure bwe, bigira ingaruka ku buzima zirimo no kurwara umutima. Bibaho kandi ko bishobora kuba hasi cyane ugereranyije n’igipimo.

Kugira ngo umenye uko uhagaze mu birebana n’umubyibuho, bisaba ko hapimwa ibiro n’uburebure, ubundi hakabaho gufata kimwe bakagabanya ikindi (Body Mass Index, BMI).

Kubikora gutya ariko usanga bitwara umwanya munini wo kubibara, no kujya kureba ku mbonerahamwe yagenwe.

Mu korohereza abantu, Uwase Marie Aimé wize mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Tumba akaza kuhabona akazi; yakoze imashini yise BMI Machine ishobora gupima ibiro n’uburebure igahita ikwereka niba ufite umubyibuho ukabije, uri hasi cyangwa uri mu kigero gikwiye.

Aganira na IGIHE yavuze ko iyi mashini yayikoze atekereza ku baganga bakunda gukenera ibi bipimo, kugira ngo amenye uburyo ushobora kwitabwaho kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Yagize ati “BMI ni igipimo gikenerwa cyane kwa muganga, akenshi bapima uburebure n’ibiro bakajya kureba mu mbonerahamwe ngo bamenye niba bijyanye koko.”

“Icyo gihe nibwo muganga ashobora kukubwira niba ufite ubuzima bwiza, cyangwa umubyibuho ukabije akakugira inama z’icyo ugomba gukora.”

Iyi mashini ifite ibice birimo; ahapimirwa ibiro, uburebure, imashini ibika amakuru y’ibipimo byafashwe (server) ndetse n’aho urebera uko bihagaze (screen); iyo uyihagazeho ihita ibipimira byose rimwe igatanga ubutumwa bugaragaza icyiciro urimo.

Ati “Nayikoze ntekereza ku mwanya bitwara abaganga kugira ngo babone ibi bipimo. Ni wo mushinga wa mbere nkoze kuva nagera muri IPRC, ndateganya kuyinonosora kurushaho ku buryo ishobora gutangira gukoreshwa n’amavuriro abyifuza bidatinze.”

Ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 10 IPRC Tumba imaze, Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yabwiye Uwase ko akwiye gutekereza ku buryo yakongera igipimo cy’uburebure ntagarukire kuri metero ebyiri gusa kuko hari abazirengeje.

Yamubwiye kandi ko akwiye kuzirikana ko kugira ibiro byinshi iteka bidasobanuye uburwayi afite amuha urugero rw’abakinnyi.

Muri IPRC Tumba kandi hagaragara utundi dushya turimo imbabura zikoresha ibicanwa bitangiza ikirere, imashini ituraga amagi kandi mu gihe gito n’uburyo bwo gushyushya amazi hifashishijwe imirasire y’izuba.

BMI Machine yakozwe na Uwase igizwe n'igice gipima ibiro, uburebure, imashini ibikwamo amakuru, n'indi ikwereka uko ibipimo byawe bihagaze
Iyi mashini igufasha kumenya byoroshye niba ibiro ufite bijyanye n'uburebure bwawe
Minisitiri Mutimura yeretswe icyuma gishyushya amazi hakoreshejwe imirasire y'izuba cyakozwe na IPRC Tumba
Uwase Marie Aimé avuga ko iyi mashini izagabanya umwanya byatwaraga abaganga kugira ngo bamenye BMI y'umuntu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages