Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bw’abagore n’uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi bagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Nyuma y’urwo ruzinduko, umwe muri bo yahise ategura imyanzuro inenga inzego z’Ubuyobozi bw’u Rwanda burimo n’Inteko Ishinga Amategeko, anenga ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga, ubwisanzure bwa politiki, ubw’itangazamakuru no kuba barabujijwe gusura Ingabire Victoire.
Iyo myanzuro yahise ishyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, irayemeza.
Mu kwezi k’Ukwakira, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahise yamagana ibikubiye mu nyandiko y’iyo raporo, ivuga ko hirengagijwe nkana ibyo abo badepite b’Abanyaburayi babonye mu ruzinduko rw’iminsi ine bakoze.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kigamije kugaragaza ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe cya Gatatu gisanzwe cy’umwaka wa 2016, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yavuze ko kwamagana iyo myanzuro, byahuriranye n’inama y’Inteko zishinga Amategeko ya Afurika, Caraïbes, Pacifique ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ahabonetse rugari ngo hasaswe inzobe ku byo u Rwanda rwashinjwaga.
Depite Uwimanimpaye yagize ati “Ndababwira ukuri, dusobanuye ikibazo cyacu yabuze n’icyo avuga, kubera ko na bagenzi be bo muri EU barahagurutse, baravuga bati ‘twari twabibabwiye, ntabwo byumvikana, ibyo bintu si byo’, ukabona bamwe bicuza no kuba iyo myanzuro yaremejwe.”
Ibyo ngo byatumye hemezwa ko hategurwa indi myanzuro, maze mu nama rusange ya ACP-UE itaha izabera i Nairobi kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 20 uku kwezi, ikazaganirwaho kugeza ubwo hatowe imyanzuro ivuga ko EU ikwiye kubaha ACP, kandi hakubahirizwa amasezerano ya Cotonou n’ubusugire bw’ibihugu.
Mu gukurikirana neza ngo hamenyekane imvano ya raporo rutswitsi yakwegeraga u Rwanda, Depite Uwimanimpaye yavuze ko basanze “uwo Mudepite wayiteguye, yari afitanye ubumwe n’umuryango wa Ingabire Victoire”, ku buryo ari ho havuye gucengerwa n’ibinyoma yanditse, ariko ngo “ntawe ubuza inyombya kuyomba, kereka ashaka kuba nkayo”.
Akomeza avuga ko n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye imyanzuro yayo, ibigenza nk’uko iy’u Burayi yari yabigenje, igenera kopi ACP-UE.
Ati“Twabagaragarije ko twari tubabajwe na yo, kandi ko ku bwubahane bw’ibihugu twumva atari byo, turabanza tubiganira na bagenzi bacu bo muri ACP (Afurika, Caraïbes na Pacifique), kugira ngo tugire ijwi rimwe tuze no kuganira niduhura n’abo muri EU.”
Abadepite bagize ACP ngo bababajwe n’ibyari byavuzwe ku Rwanda,nk’uko Depite Uwimanimpaye yakomeje abisobanura. Ati “Bamwe mu badepite bakomoka mu bihugu bya ACP ntibaripfanye, ahubwo bemezaga ko u Rwanda baruziza ko rufite Umuyobozi mwiza (Perezida Kagame) na bo bifuza kugira, ku buryo mu biganiro, abenshi babaye abavugizi b’u Rwanda bashingiye ku buryo baruzi mu ruhando rw’amahanga, birangira hemejwe ko bazasaba ko hatorwa umwanzuro w’uko ibihugu bikwiye kubahana.



















TANGA IGITEKEREZO