Bosenibamwe yabibukije ko bagomba kwiyumva nk’inkingi zikomeye z’igihugu kandi bakagikundisha n’abandi ndetse bakitandukanya burundu na FDLR no gukangurira n’abandi basigayeyo gutaha mu mahoro.
Yagize ati “Uzahirahira agasubira muri FDLR azabiryozwa kandi azahakura umuvumo, kuko ntawe ugambanira igihugu cyamukamiwe ngo agire amahoro. Murasabwa rero gushishikariza abasigayeyo gutahuka mu Rwanda.”
Abagera kuri 58 bahoze bakorana n’umutwe wa FDLR basoje ingando ya 57 yaberaga mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze bakorana na FDLR i Mutobo.
Abo barwanyi barimo abagore bane bahoze muri FDLR, bemeza ko bafashe icyemezo cyo gutaha nyuma yo kubona ko bataye igihe gihagije mu mashyamba ya Congo aho baje gusanga ingengabitekerezo mbi ya Jenoside n’amacakubiri aranga uwo mutwe ntaho yabageza.
Abenshi muri abo barwanyi bahuriza ku kuba baramaze imyaka irenga 20 birirwa biruka mu mashyamba, abana batiga, abarwara ntibabone uburyo bwo kwivuza kandi muri icyo gihe cyose bakaba batarabashije no kugira icyo bimarira gifatika.
Major Karemera Innocent uzwi nka “Kamerhe Innocentus” wari umushinjacyaha muri FDLR avuga ko bataye igihe gihagije kubera abayobozi babo babahumye amaso.
Yagize ati “Twataye igihe gihagije kubera ingengabitekerezo mbi ikomeje kubibwa na FDLR, ntacyo basigaranye uretse iterabwoba no gukomeza gushimuta abantu batitaye ku buzima bubi babayemo harimo no kwiba ibya rubanda.”
Mu butumwa bwatanzwe n’uwari Capt.Nyirimpeta Aphrodis yavuze ko FDLR ari umutwe usigaye ku izina gusa kuko uretse kuba isigaranye abarwanyi bake ngo wanacitsemo ibice babiri bitavuga rumwe.
Uretse abo basezerewe kandi hari n’abandi batahutse vuba barimo bane bafite ipeti rya majoro, umukapiteni, umulieutenant, ndetse na Sous lieutenant umwe n’abandi basirikare bato.
Ikigo cya Mutobo kimaze kunyuramo abarenga 11 000.









Ibitekerezo 0