Ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza itorero ry’igihugu mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC/South), Umutahira mukuru w’Intore yatangaje ko abanyarwanda bafite amahirwe adasanzwe, kubera ko bafite Leta ihora itekereza imibereho yabo, ikabateganyiriza ejo haza heza, bityo ngo uzatatira igihango agaca ku ruhande Leta ntizamubazwa.
Yagize ati “Uru Rwanda rwacu rwatangiye kuba Paradizo kubera ibyiza Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda imaze kugeza ku banyarwanda. Ruzakomeza rube Paradizo kugeza ku mperuka. Uzaramuka aciye iruhande rw’iyi mico myiza Leta y’ubumwe yigisha bizamubazwe, (…) ntabwo bizabazwa Leta kuko yigishirije imico myiza ku mugaragaro”.
Rucagu asanga abatoza b’intore n’abanyarwanda muri rusange badakwiye kuvuga mu magambo gusa ahubwo bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa n’ubuyobozi bwabo, bdetse ku bwe ngo “nta muntu ukwiye gutatira igihango”.
Ati “batoza b’intore, mugira amahirwe adasanzwe, kurobanurwa muri miliyoni 11 z’abanyarwanda, izi ntore zose igihugu kikaziguha, kikakwizera ngo ibyo uzazigisha tuzabyemera. Ni ishema, ni icyubahiro gikomeye, ni icyizere Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabahaye.”
Akomeza agira ati “…ni muhindure amateka, mutoze abana kubaka igihugu, ni mubikora neza muzaba mukwiye koko cya cyizere,..ntabwo ari uwo ari we wese wagirirwa icyizere nk’icyo mwagiriwe”.
Bamwe mu batoza b’intore baganiriye na IGIHE na bo bavuga ko bamaze gusobanukirwa inshingano zabo, kuri bo ngo ni amahirwe bagize kuba baragiriwe icyizere.
Umwe ati “Ndi umutoza w’intore natorejwe i Nkumba. Kuba barampisemo ngo mbe umwarimu w’abandi, icya mbere ni amahirwe kuri jye, ngomba kuyabyaza umusaruro, kandi gutoza abandi narabitangiye, bigaragara ko n’imyumvire yabo yatangiye guhinduka”.
Itorero ry’igihugu ryatangijwe kumugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika taliki ya 16 Ugushyingo 2007 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Kugeza ubu abatoza b’intore ni bamwe mu bafite uruhare rukomeye mu itorero ry’igihugu, dore ko ari bo bigisha intore indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda, harimo gukunda igihugu, gukorera hamwe, gukunda umuco w’igihugu, kugira imico myiza n’ikinyabupfura n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO