00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Van Rompuy wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi arasura u Rwanda

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 1 September 2019 saa 05:24
Yasuwe :

Herman Van Rompuy, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi akaba yaranabaye Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Council), arasura u Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Nzeri 2019.

Mu ruzinduko rwe azasura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo urugendo azagirira ku kigo cy’ishuri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana tariki ya 02 Nzeri 2019.

Tariki ya 03 Nzeri Rompuy azatanga ikiganiro kizibanda ku mibanire
y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’umugabane w’Afurika. Iki kiganiro kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST)kikazatangwa kuwa Kabiri tariki 3 Nzeri 2019 guhera i saa tatu za mu gitondo kugera saa tanu z’amanywa.

Rompuy yabaye Minisitiri w’Intebe wa 49 w’u Bubiligi guhera mu 2008 kugeza 2009 asimbuye Yves Leterme.

Tariki 1 Ukuboza 2009 yatorewe kuba Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, umwanya yavuyeho mu 2014.

Uyu mwaka yagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa Kaminuza izwi nka College of Europe iherereye mu Bubiligi.

Rompuy yabaye Minisitiri w’Intebe wa 49 w’u Bubiligi guhera mu 2008 kugeza 2009 asimbuye Yves Leterme.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages