Mu ijambo Senateri Gakuba, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena mu Rwanda, yagejeje ku bitabiriye iyo nama iteraniye muri Vietnam, yabaratiye ko ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu 48 bikataje mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs), rukaba mu bihugu gusa bitanga icyizere cyo kuzagera kuri izo ntego zose.
Yanabagaragarije kandi ko u Rwanda ari urwa mbere ku isi mu kwihutisha iterambere ry’ishoramari (Doing Business), aho rwavuye ku mwanya w’150 rwariho mu 2008 rukaba rugeze ku mwanya wa 46 ku rutonde rwashyizwe ahagaragara muri raporo ya Banki y’isi mu 2014.
Senateri Gakuba yanibukije ko intego z’ikinyagihumbi zashyizweho nyuma y’imyaka 5 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rwarimo mu gihe cya Jenoside yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni, igasiga abanywarwanda basaga miliyoni 3 mu buhunzi, igasenya ibikorwa remezo, ikanasenya umuryango nyarwanda.
Nk’uko na Perezida Kagame yigeze kubivuga, Senateri Gakuba yabibasubiriyemo agira ati “Mu myaka 20 ishize, u Rwanda nta hazaza rwari rufite, rwari amateka gusa. Buri kimwe cyose cyarihutirwaga. Ariko twahisemo bitatu by’ingenzi twagenderaho: Icya mbere-Twahisemo kunga ubumwe. Icya kabiri-Twahisemo kwigira. Icya gatatu-Twahisemo gutekereza kure.”
Senateri Gakuba yabwiye abagize ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ko inzitizi zikomeye u Rwanda rwari rufite zari ugushegeshwa kw’inzego ndetse n’abakozi, umubare munini w’imfubyi n’abapfakazi, ibibazo bikabije by’ihungabana n’ihahamuka, ubucucike mu magereza, urugero rukabije rw’ubukene.
Senateri Gakuba ati “Mu muhate wacu mu kongera kwiyubaka, twahereye ku kongera kubaka ubumuntu n’imibereho myiza, dushingiye ku guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, kurandura ubukene, bikurikirwa n’igenzura ryagutse ryo kureba icyateye amacakubiri n’ubukene mu gihugu cyacu.”
Mu bindi byakozwe harimo kubungabunga ubusugire bw’igihugu, kutihanganira na gato ruswa byatumye habaho gukorera mu mucyo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera.
Hamwe n’ibindi byinshi bishingiye ku miyoborere myiza, ubukene bwagabanutse kuva kuri 56.7% bwariho mu 2005/2006 bugera kuri 44.9% mu 2010/2011; ubukene bukabije buva 37% bugera kuri 24% muri iyo myaka 5, aho abasaga miliyoni bivanye mu bukene.
Abana bapfa bataragira imyaka 5 bagabanutse kuva ku 152/1000 mu 2005/2006 kugeza kuri 76/1000 mu 2010/2011;
Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko bazamutse kuva kuri 25% mu 2000 kugeza kuri 64% ubu.
Abana b’abakobwa bitabira amashuri abanza ku ijanisha rya 98%, n’aho 44% y’abiga mu mashuri makuru ni abakobwa. Abana bitabira amashuri abanza bavuye kuri 86.6% bagera kuri 96.5%, abayasoza bava kuri 51.7% bagera kuri 78.6%.
Kugeza ubu, abahitanwa na Malaria bagabanutseho 70%, mu gihe ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bwahamishijwe kuri 3% kuva mu 2005/2006 kugeza mu 2010/2011.
Senateri Gakuba yakomeje ashimangira ko ibyo n’ibindi byinshi u Rwanda rwagezeho, bitagezweho by’impanuka, ahubwo rwahisemo gushora mu banyarwanda ubwabo, biyubakamo icyizere, binyuze mu kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.
Yakomeje agaragaza ko umurava w’ubuyobozi n’ibyo u Rwanda rwagezeho bisobanura neza ko bishoboka ko igihugu gishobora kuva ku gushegeshwa (failed state) kigahinduka icyitegererezo (role model state) mu iterambere rirambye.
IPU ni ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu ku isi, u Rwanda rukaba rwarinjiyemo mu mwaka w’1973.
U Rwanda muri iyo nama izasozwa kuwa 31 Werurwe, ruhagarariwe n’abantu batatu ari bo Depite Bamporiki Edouard uhagarariye Inteko ishinga amateko y’u Rwanda mu ihuriro ry’Urubyiruko na Cyitatire Sosthene Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Nteko Ishinga Amategekom bakaba bayobowe na Senateri Gakuba Jeanne d’Arc.
Inama nk’iyi y’ubutaha ikazabera muri Zambia, ariko ihuriro ry’Urubyiruko mu Nteko zishinga Amategeko ryo rikazabera i Tokyo mu Buyapani.



















TANGA IGITEKEREZO