00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Gambia ari mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 November 2023 saa 08:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Gambia, Muhammad B. S. Jallow, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo u Rwanda rwagiye rwishakamo ibisubizo.

Visi Perezida Muhammad B.S Jallow ari mu Rwanda hamwe n’itsinda ry’abo baturukanye muri Gambia, aho bazasura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda hagamijwe kugira ibyo impande zombi zigiranaho.

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, mbere y’uko bakirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.

Muhammad B. S. Jallow, yagiye kuri uwo mwanya muri Gashyantare uyu mwaka nyuma y’urupfu rwa Badara Joof yawusimbuyeho.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Gaspard Twagirayezu, yagaragaje ko ba Minisitiri b’Intebe ku mpande zombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kureba uburyo u Rwanda rwagiye rwishakamo ibisubizo n’uko ibihugu bya Afurika bishobora kwigiranaho.

Ubusanzwe u Rwanda rufite uburyo 12 Nyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo kandi bwagiye butanga umusaruro burimo, ‘Ndi Umunyarwanda, Gacaca, Abunzi, Imihigo, Umushyikirano, Umuganda, Ubudehe, Umwiherero, Girinka, Itorero, Abajyanama b’Ubuzima na Youth Connekt iheruka kwandikwa.

Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ko abayobozi ku mpande zombi bagize ibiganiro byibanze kuri ibyo bisubizo ku buryo Gambia hari icyo yakwigira ku Rwanda mu guhangana n’ibibazo.

Ati “Twaganiriye ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo harimo umwiherero w’abayobozi n’umushyikirano ndetse n’ibindi bikorwa ngo Abanyarwanda bagire uruhare mu iterambere ryabo.”

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu yagaragaje ko iri tsinda ryaturutse muri Gambia nubwo rizasura ibikorwa bitandukanye ariko hari gahunda yo gusura Minisiteri y’Uburezi n’amashuri afite porogaramu zihariye mu ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko nyuma yo gusura ibyo bikorwa no kwerekwa urugendo rw’aho u Rwanda rugeze mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, bashobora kubibenguka bikaba byabyara imikoranire y’impande zombi.

Ati “Hari ibikorwa turi gukora mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ikoranabuhanga, hari ibyo bashobora kwishimira hanyuma nyuma y’aho bakaba babikoresha mu gihugu cyabo ariko bamaze kureba urwego biriho mu Rwanda.”

Ikindi cyagarutsweho muri ibi biganiro byahuje Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Rwanda na mugenzi we wa Gambia harimo ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga imari n’uburyo ibihugu byombi byasangira ubumenyi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza, dore ko mu 2022 ubwo Ambasaderi Karabaranga yagezaga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gambia kuri Perezida w’icyo gihugu Adam Barrow yamwijeje ubufatanye.

Perezida Barrow yagaragaje ko u Rwanda arufata nk’igihugu cy’icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika, yemeza ko hari byinshi igihugu ayoboye kigira ku Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uburezi bufite ireme, ubuvuzi n’ibindi.

Yagaragaje ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu.

Ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi biracyari hasi kuko imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi (WTO) ugaragaza ko ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda na Gambia mu 2022 bufite agaciro ka miliyoni 2.89 by’Amadorali, ni ukuvuga arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibicuruzwa byoherezwa cyane mu Rwanda biturutse muri Gambia harimo imboga, imbuto, impeke, ibiryo bitunganyijwe mu nganda mu gihe u Rwanda rwoherezayo ikawa, icyayi n’ibindi.

Minisitiri w"intebe, Dr Ngirente yagize umwanya wo kuganira na mugenzi we wa Gambia
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira na Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Gambia, Muhammad B. S. Jallow
Itsinda ry'abaturutse muri Gambia ryeretswe uko u Rwanda rwishakamo ibisubizo
Itsinda ry'abaturutse muri Gambia ryafatanye ifoto y'urwibutso na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente wari uri kumwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages