00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Ghana ari mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama, Visi Perezida wa Ghana, Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, yageze i Kigali aho yitabiriye inama ya mbere ya Africa Mindset Reset Forum.

Inama ya Africa Mindset Reset Forum iteganyijwe kubera muri Kigali ku wa 25 n’uwa 26 Kanama 2026.

Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang yahagarariye Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, muri iyi nama igamije guhuriza hamwe abayobozi n’abandi bantu bafite uruhare mu iterambere rya Afurika.

Iyi nama y’iminsi ibiri izabera muri Kigali Convention Centre, yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’ibijyanye n’Imiyoborere (African School of Governance - ASG), ikazitabirwa n’abaturutse muri Afurika no hanze yayo.

Abagera kuri 80% by’abazitabira iyi nama ni urubyiruko n’abayobozi bakiri bato.

Mu bayobozi bakomeye bazitabira iyi nama harimo uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki, uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, na Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang.

Iyi nama igamije kureba uko Afurika yakubaka inzego zikomeye, ikagira ubushobozi bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byayo ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda zitanga umusaruro ugaragara.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, Thabo Mbeki azatanga ikiganiro nyamukuru.

Ku munsi wa kabiri, ibiganiro bizibanda ku buryo Abanyafurika bagira uruhare mu micungire y’umutungo kamere w’umugabane ndetse no guteza imbere gahunda zishingiye ku nyungu z’abaturage.

Muri iyi nama kandi, Perezida Paul Kagame, umwe mu batangije African School of Governance, azitabira ikiganiro kirimo Visi Perezida Jane Naana Opoku-Agyemang ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, kigamije kureba uko intego z’ubumwe bwa Afurika zahindurwa ibikorwa bifatika.

Abategura iyi nama bavuga ko igamije guhuza abayobozi bato muri Afurika, kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane no guhindura ibitekerezo bya Pan-Africanism bikavamo ibikorwa bifatika.

Visi Perezida wa Ghana ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages