ACP Rutikanga yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 27 Nyakanga 2026, aho yibukije abantu gukomeza kwirinda impanuka zo mu muhanda, cyane cyane mu gihe bamwe baba bakiri mu munezero w’ibirori byo mu mpera z’icyumweru.
Ati “Bamwe turacyari mu munezero w’intsinzi, abandi bo ingamba ni zose, ubuzima bugomba gukomeza. Niba umutwe ukibyina indirimbo z’ejo nijoro ‘hangover’, birakubwira ikintu kimwe gusa: ‘Volant si iyawe uyu munsi!’”
Yakomeje agira inama abafite ibimenyetso bya ‘hangover’ gufata umwanya wo kuruhuka, bakazongera gutwara ibinyabiziga ari uko umubiri wabo wasubiranye imbaraga.
Ati “Fata akaruhuko. Volant uyisubukure ari uko umubiri wawe na wo wamaze kugaruka mu mukino.”
Bamwe turacyari mu munezero w'intsinzi 💙, abandi bo ingamba ni zose 🖤 ubuzima bugomba gukomeza.
Niba umutwe ukibyina indirimbo z'ejo nijoro "hangover", birakubwira ikintu kimwe gusa: "Volant si iyawe uyu munsi!" 🚗🙅🏾♂️
Fata akaruhuko. Volant uyisubukure ari uko umubiri wawe na…— ACP B Rutikanga (@RNPSpokesperson) July 27, 2026
ACP Rutikanga yashimangiye ko kwirinda ari inshingano ya buri wese, asaba abatwara ibinyabiziga kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi basangiye umuhanda.
Yibukije kandi Abanyarwanda gukomeza kugendera ku mategeko arebana n’umutekano wo mu muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!