00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volkswagen yatanze impamyabushobozi ku bashoferi 150 bahuguwe gutwara imodoka bya kinyamwuga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 December 2019 saa 07:34
Yasuwe :

Volkswagen Rwanda ifatanyije n’Umushinga w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) byatanze impamyabushobozi ku bashoferi 159 bamaze amezi abiri bahugurwa ku buryo bwo gukora aka kazi kinyamwuga.

Uretse kuba aba bashoferi bari basanganywe uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka, amahugurwa y’amezi abiri yasize bafite ubundi bumenyi burimo kwita ku bakiliya, gukoresha indimi, ibijyanye n’ubutabazi bw’ibanze, ubukerarugendo no gukoresha ikoranabuhanga rya google map ribafasha kujya ahantu batayoboje cyangwa ngo bayobe.

Ubu bumenyi nibwo bwitezweho kuzabafasha gukora akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga no gukomeza gutanga umusaruro.

Aba bashoferi 159 barimo abagore 69 bamaze amezi abiri bahugurirwa mu ishuri “Moving Rwanda” Professional Driving Academy.

Umuyobozi wa VolksWagen Rwanda, Michaella Rugwizangoga, yavuze ko iri shuri n’aya mahugurwa bizafasha gutanga abashoferi b’abanyamwuga ku bigo bitandukanye mu Rwanda.

Yagize ati “Impamvu y’iri shuri ntabwo ari Volkswagen gusa nk’uko nabivuze, riri hano no ku bw’andi makompanyi ndetse ni irya buri wese uri ku isoko ukeneye abashoferi nk’amabanki n’amahoteli.’’

Ubuyobozi bwa Volkswagen buvuga ko impamvu y’aya mahugurwa ari uko babonaga mu Rwanda hakiri icyuho mu bijyanye n’ubumenyi bwafasha abashoferi gukora akazi kabo kinyamwuga.

Umwe mu bashoferi basoje amahugurwa witwa Hategekimana Aloys yavuze ko aya mahugurwa yasize yiyunguye ubumenyi bushya.

Yakomeje ati “Aya mahugurwa, ikintu twigiyemo gitandukanye n’ibindi umuntu yari asanzwe azi ni uko amasomo amwe n’amwe twize ashobora kudufasha mu kazi. Ushobora nko gutwara umuntu utamuzi, utanazi n’icyo arwaye ariko kubera ko hari isomo twize rijyanye n’ubutabazi bw’ibanze uba wabasha kumufasha byoroshye.”

Hategekimana yongeyeho ko muri aya mahugurwa yigiyemo uburyo bwo gufata neza abakiliya.

Ati “Ikindi twize ni kubijyanye no kwakira neza abakiriya, twize ko ushobora gufata umukiriya neza, ukamuha serivisi nziza kuko aba yaje akugana bityo ugahesha isura nziza ikigo ukorera”.

Muri aba bashoferi Volkswagen izaha akazi abagera kuri kimwe cya gatatu abandi babe bagashaka mu bindi bigo kuko bahawe ubumenyi buzatuma babasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Volkswagen yafunguye imiryango ku isoko ry’u Rwanda muri Kamena mu 2018, iherutse kumurika imodoka yayo ikoreshwa n’amashanyarazi ya E-Golf iza yiyongera ku zindi nka VW Passat, VW Tiguan, VW Amarok, VW Teramont na VW polo.

Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen ku Isi rwatangiranye ishoramari rya miliyoni $20 aho mu cyiciro cya mbere cy’umushinga warwo rufite mu Rwanda, harimo ko ruzajya ruteranya imodoka 5000 ku mwaka.

Abagabo n'abagore 159 basoje amahugurwa abagira abashoferi b'umwuga yatanzwe ku bufatanye na Volkswagen Rwanda
Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Michaella na Bado Immink uhagarariye Giz mu Rwanda baha impamyabushobozi umwe mu bahuguwe
Abahawe impamyabushobozi bitezweho gukora akazi kabo kinyamwuga
Hategekimana Aloys yavuze ko amahugurwa yahawe yamusigiye ubumenyi bwisumbuyeho buzamufasha mu kazi ke
Michaella Rugwizangoga yavuze ko iri shuri n’amahugurwa aritangirwamo bizafasha gutanga abashoferi b’abanyamwuga ku bigo bitandukanye mu Rwanda

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages