Iri rushanwa ryitwa “2018 Women’s U20 African Nations Championship”.
Iyi kipe yari imaze ibyumweru bibiri mu myitozo, irahagurika i Kigali saa 22 :00 kuri uyu wa Kane yerekeza i Nairobi ahazatangira shampiyona y’abakobwa bari munsi y’imyaka 20, tariki 26 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018.
Mbere yo guhaguruka, kapiteni w’iyi kipe Munezero Valentine yatangaje ko biteguye neza ndetse bafite icyizere cyo guhesha ishema igihugu.
Ati “Twakoze imyitozo ihagije, buri mukinnyi ku giti cye ameze neza ku buryo tugiye guhangana, nta rundi rwitwazo. Dufite ubushake n’ubushobozi, nidukora ibyo abatoza batwigisheje bizagenda neza.”
Umutoza Mudahinyuka Christopher yavuze ko intego ari ukwitwara neza n’ubwo yemeza ko bitazoroha ahanini kubera ibihugu bikomeye bazaba bahanganye.
Yagize ati “Tumaranye ibyumweru bibiri, imyitozo yagenze neza, urebye buri mukinnyi ahagaze neza. Aba bana bose basanzwe bakina mu bigo by’amashuri ari naho twabakuye.”
"Nkurikije urwego bariho sinavuga ngo tuzaba aba mbere cyangwa aba kabiri ariko nitugera mu irushanwa tukareba uko rimeze nibwo tuzamenya umwanya duhatanira uwo ari wo. Gusa icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko abana bafite ubushake kandi bazazana umwanya mwiza ushoboka.”
Yavuze ko ibihugu bikomeye cyane birimo Misiri, Kenya na RDC kuko biba byarateguye amakipe yabyo kuva kera abana bagakura baziranye.
Ku wa Gatatu tariki 22 kanama, iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abakinnyi bakinira andi makipe atandukanye mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura kurushaho.
Uwo mukino warangiye ikipe y’abangavu itsinzwe amaseti 3-1.
Nyuma y’uwo mukino abakinnyi bagiye guserukira igihugu bahawe impanuro n’abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida wa FRVB, Kansiime Julius na Ruganganyire Guy Didier ushinzwe amakipe y’igihugu muri MINISPOC akaba yaranabashyikirije ibendera ry’igihugu.
Amakipe umunani ni yo yemeje ko azitabira iri rushanwa arimo Kenya ifite igikombe giheruka, Misiri, RDC, Ibirwa bya Maurice, Cameroun, Nigeria, u Rwanda na Uganda.
Atatu ya mbere niyo azahagararira Afurika muri Shampiyona y’Isi “FIVB World U20 Championship 2019”.
Abakinnyi 14 bazakina iri rushanwa n’abatoza babo
1.Kabatesi Judith
2.Uzamukunda Fillette
3.Ndagijimana Iris
4.Mushimiyimana Charlotte
5.Ingabire Hyacente
6.Nzamukosha Olive
7.Kayitesi Clementine
8.Musabyimana Penelope
9.Yankurije Françoise
10.Munezero Valentine
11.Uwiringiyimana Albertine
12.Musabyemariya Dothana
13.Umutoni Kellia
14.Teta Zulfath.
– Umutoza mukuru: Mudahinyuka Christophe
– Uwungirije: Nkuranga Alexis
– Umuganga: Umulisa Henriette
– Team Manager: Kubwimana Gertrude
– Ubayoboye: Kansiime Kagarama Julius



















TANGA IGITEKEREZO