Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nderitu yagaragaje ko ibi ari ibihe bikomeye Abanyarwanda barimo kandi ko yifatanyije nabo mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze mu bihe bya Jenoside na mbere yayo, mu Rwanda hari imvugo zibiba urwango ari nazo zakoreshwaga mu kwambura ubumuntu Abatutsi.
Ati “Mu Rwanda, imvugo zibiba urwango zari zihari ku bantu bose, ubutumwa bw’urwango ntibwavugirwaga mu bwihisho ahubwo bwavugirwaga ku karubanda hakoreshejwe indangururamajwi, umudugudu ku wundi. Abatutsi bambuwe ubumuntu binyuze mu mvugo z’urwango.”
Yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Dukwiye guha icyubahiro buri wese wagizweho ingaruka, uwatakaje ubuzima, ibyiringiro, inzozi n’icyerekezo byakuweho n’urugomo rudafite ishingiro rushingiye ku guhamagarira abantu kurimbura itsinda ryose, ukurikije abo ari bo.”
Uyu muyobozi yongeye gushimangira ko zimwe mu nshingano ze mu Muryango w’Abibumbye harimo no kurebera hafi, gukurikirana no gukumira imvugo zibiba urwango ku Isi.
“On April 7th, we began #Kwibuka28, the period of mourning in which we pay tribute to the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda."
Thread 👇 pic.twitter.com/Otv4rQOf2O
— Alice Wairimu Nderitu (@WairimuANderitu) April 8, 2022
Muri Nzeri 2021 ubwo Wairimu Nderitu yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yaburiye ibihugu bigicumbikiye abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko bigomba kubafata bagashyikirizwa ubutabera.
Icyo gihe Nderitu yasuye ibice bitandukanye birugize, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’uko yahagaritswe.
Mu butumwa yanditse mu Gitabo cy’Abashyitsi, yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!