Ubusanzwe buri kwezi abakozi ba WASAC bazenguruka muri buri rugo mu bafatabuguzi bayo bareba muri mubazi ingano y’amazi yakoresheje, bakabandikira inyemezabwishyu iriho amafaranga ahwanye n’amazi yakoresheje, bakazayishyura kuri nimero iri kuri mu bazi bitarenze ibyumweru bibiri.
Hari igihe wasangaga abakozi ba WASAC bibeshya ku mibare babonye muri mubazi bigatuma bandikira umufatabuguzi amafaranga atandukanye n’ayo akwiriye kwishyura.
Hari n’ubwo ingano y’amazi umufatabuguzi asanzwe akoresha ishobora guhinduka bitewe n’ibikorwa ayakoresha bigatuma amafaranga yishyuza yiyongera ugereranyije n’ayo asanzwe akoresha nk’uko byagiye bigaragara, bamwe bakumvikana bijujutira ibiciro by’amazi.
Muri Gashyantare 2019 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’amazi bigomba gukurikizwa, bamwe bakavuga ko biri hejuru ariko nyuma bikaza gutahurwa ko hari amakoza yabayeho.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa WASAC bwahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, bwatangaje ko hari ingamba bwafatiye ibibazo byagaragaye mu kugeza amazi, isuku n’isukura ku Banyarwanda.
Bwavuze ko mu bijyanye n’ingano y’amazi usanga ari make mu bice bimwe na bimwe n’ibyo amara igihe ataragezwamo hari imishinga migari igiye kurangira izatuma ibyo bibazo bikemuka, izatwara miliyoni 270$.
Ku bijyanye n’ibibazo by’imitangire mibi ya serivisi yavuzwe muri iki kigo, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng Aimé Muzola, yavuze ko hari gahunda yagutse yo kuvugurura uburyo bwo kwishyura amazi yakoreshejwe na serivisi muri rusange.
Ati “Hari ibindi byagiye bigarukwaho bijyanye no kuvugurura uburyo bw’imyishyurire. Turi gukora ubushya kuko ubwari buhari bumaze igihe ndetse busa n’aho butagitanga umusaruro tukaba tugira ngo tubuhindure ariko tunahindura ibindi bijyanye no gutanga serivisi inoze.”
Eng Muzola yavuze ko hari umushinga wo gutanga mubazi nshya zikoranye ikoranabuhanga rihambaye ryitezweho kuba igisubizo ku mitangire ya serivisi.
Ati “Hari uburyo bwo gushyiramo mubazi zigezweho, muzi ibibazo by’abaza kureba amazi mwakoresheje hari igihe bashobora kuza bagasanga harafunze bakabura uko binjira, hari ushobora kuza agakubitana n’uko waramutse nabi ukamutuka.”
Mubazi nshya zizatuma abakozi ba WASAC batongera guhura n’umufatabuguzi cyangwa ngo begere mubazi ye.
Ibi bizakuraho ibibazo birimo aho wasangaga hari amakosa yakozwe n’ababarura amazi muri mubazi zisanzwe bigatuma abafatabuguzi bishyuzwa amafaranga adakwiye.
Yakomeje ati “Iyo habayeho kwibeshya birakosorwa ariko icyiza cy’izi mubazi zigezweho tugiye gushyiraho, ufata imibare nta nubwo azajya akenera kwinjira iwawe mu nzu. Azajya aba afite agakoresho gato anyurana mu muhanda, imibare ya mubazi ziri muri metero 100 iburyo n’ibumoso ikinjiramo atiriwe yinjira iwawe.”
Eng Muzola yavuze ko “Ibyo bizadufasha gusoma imibare nyakuri, bikajya mu ikoranabuhanga rigahita riguha ubutumwa bw’uko kamaze kukubarira, ugomba kwishyura amafaranga angana gutya, bikagufasha no kwishyura wifashishije ikoranabuhanga. Bizadufasha kugira imibare cyangwa inyemezabwishyu byasabaga ko zikosorwa wenda zakozwe nabi n’intoki bihita byikora.”
Izi mubazi ngo zizanafasha WASAC gukora isesengura ry’ingano y’amazi buri mufatabuguzi akoresha, igihe ihindutse ibashe gushakisha icyateye izo mpinduka niba ari amakosa yabayemo bikosorwe kare.
Eng Muzola yasobanuye ko izo mubazi zizasimbuzwa izisanzwe, abazifite bakazihabwa ku buntu.
Ati “Mubazi zigezweho tugiye kuzana ntituzazishyuza, tuzajya dusimbuza, tuvaneho izo twari dusanganywe. Ubu isoko turimo kuritanga ku bagomba kuzana izo mubazi n’ikoranabuhanga ryazo. Abafatabuguzi bashya tuzajya tubaha inshya, abasanzwe tubaguranire.”
Biteganyijwe ko umwaka utaha mubazi nshya zizaba zatangiye gushyirwa ahantu hatandukanye, zigatangira gukoreshwa.
WASAC igaragaza ko kuva ubwo abaturage bijujutiraga ko ibiciro byazamutse yakiriye abafatabuguzi bafite ibibazo by’uko bishyujwe amafaranga menshi basaga 6000, bangana na 5% by’abakiliya bayo bose basaga 216 000.
Igaragaza ko abenshi yasanze haragiye habaho kugira ibirarane by’igihe kirekire wenda nk’umuntu akamara amezi abiri atishyura, yajya kwishyuzwa ukwezi kugezweho, inyemezabwishyu ikagaragaza amafaranga ateranyijeho na bya birarane.
Politiki y’amazi yatangijwe mu 1997, ivugururwa mu 2010. Ubu igenderwaho yakozwe mu 2016 yongerwamo ibijyanye n’isukura.
Kuva mu 2016 u Rwanda rwongereye ishoramari mu mazi rigera kuri miliyoni $440, aho miliyoni $282 zashyizwe mu bikorwa by’amazi mu mijyi mu gihe $139 zashowe mu bikorwa remezo by’amazi mu cyaro.







Ibitekerezo 0