Iki kigo gikomeje gusohora ubutumwa kivuga ko kubera imvura imaze iminsi igwa, ikomeje kubangamira inganda z'amazi zirimo iza Nzove, Karenge, Mpanga, Nyagatare n’ahandi, bigatuma kidatanga serivisi z'amazi ku baturage hirya no hino.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Muzola Aimé, yavuze ko aho abantu babona umuhanda akenshi iki kigo nacyo kihacisha amatiyo y’amazi, bisobanuye ko iyo umuhanda ujyanwe n’inkangu, n’itiyo y’amazi iba yagiye kandi akenshi ugasanga ari amatiyo manini.

Yavuze ko “Iyo amatiyo agiye bivuga ko abaturage batongera kubona amazi, muri make uko ibiza bigenda bitwara ibikorwaremezo niko n’iby’amazi bigenda.”

Yakomeje ati “Byatubayeho cyane cyane muri Nyagatare, muri Muhanga ariko ni henshi mu gihugu, iyi ni imvura yaguye mu buryo budasanzwe kuko ni ubwa mbere ibikorwaremezo bigiye ari byinshi ku rugero rungana gutya.”

Eng. Muzola yavuze ko kugeza ubu mu mibare bafite, ibihombo batejwe n'ibiza by'imvura bigera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Kubera iyi mvura ikindi kibazo cyabaye ni uko amazi yabaye menshi ku buryo bigera n’aho arengera amasoko y’amazi, iki ni igice cy’uruganda aho dufatira amazi kuko akenshi tuyafata hasi, ni ubwa mbere amazi yari abaye menshi ku buryo arengera aho tuyavana muri Nzove. Muri Muhanga naho byarabaye aho bita Gihuma bituma kubona amazi bihagarara kuko byari byarengewe.”

Uruganda rwa Nzove rugiye gukorerwa inyigo nshya

Eng. Muzola kandi yavuze ko n'aho ayo mazi atangiye kugabanuka, kubera ko iyo imvura iguye ikushumura imyanda myinshi yanduza amazi kandi hari igipimo ntarengwa cyagenwe, iyo yanduye kurusha icyo gipimo uruganda ntirubasha gutunganya amazi.

Ati “Biba byabaye ibyondo bigatuma habaho guhagarika ibikorwa kuko bishobora kwica n’izindi mashini zirimo gukora z’uruganda, ibi bisaba ko biba ngombwa ko mutegereza ko amazi abanza agacayuka ku rugero ashobora kuba yatunganywa, ibyo bibazo nibyo twahuye nabyo bituma tubura uko dutanga amazi.”

Eng. Muzola avuga ko ibiza akenshi iyo byadutse biba bigoye kubikumira, gusa ngo hari ibyo bateganya gukora ku ruganda rwa Nzove.

Avuga ko “Nk’umugezi wa Nyabarongo iyo wuzuye ntiwafunga keretse imvura igabanutse, icyo rero kiba ari ikibazo, imvura iragwa rimwe amazi akandura ariko hari ubwo igwa ntiyandure ku rugero rwo hejuru. Iyo yanduye akazana urwondo biba ngombwa ko duhagarika.”

Yavuze ko imvura itazahagarara kugwa ariko biba bisaba ko abantu bongera bagakora inyigo, cyane ko ibi ari ibintu biba byakozwe imyaka yose.

Yatangaje ko hari inyigo irimo gukorwa muri Nzove izatanga ishusho y’uburyo uruganda rwakorwa neza, ibi bikaba ari ibintu bateganyije.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Muzola Aime
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Muzola Aime