Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ifashe yanzuye gutandukanya ishami ry’amazi n’amashanyarazi mu cyahoze ari EWSA, abanyarwanda biteze kumarwa icyaka cy’igihe kirekire na WASAC, sosiyete nshya yigenga yahawe inshingano zo kugeza u Rwanda ku muhigo wo kugeza amazi ku baturage bose.Ese ibi bizashoboka?
N’ubwo amazina yagiye ahindurwa ubutitsa mu ntumbero zo kuvugurura imikorere igamije kugeza ku Banyarwanda serivisi z’amazi n’umuriro mu buryo bunoze, Regie des Eaux, Electrogaz, Rwasco na EWSA nta na rimwe abanyarwanda bahojejwe amarira yo kugorwa no kubona amazi asukuye kandi hafi yabo.
Guverinoma y’u Rwanda yasheshe EWSA kuko itari ifite ubushobozi bwo kunoza no kwihutisha ibikorwa byo gutunganya, gukwirakwiza no gucuruza amazi n’amashanyarazi, nk’imwe mu nkingi z’iterambere muri gahunda y’imbaturabukungu.
Imiterere ya WASAC, sosiyete yashinzwe kunoza Serivisi z’amazi ihabanye n’iya EWSA kuko iyi ikora nka sosiyete yigenga mu mikorere 100%, kabone n’ubwo leta yihariye imigabane yose uko yakabaye.
Gukora mu buryo bwigenga biraga WASAC uburyo bwo kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo by’imikorere yaba mu kwagura imishinga no kwihutisha serivisi zihabwa abaturage kuko ibyemezo byose bizajya bifatwa n’ubuyobozi bwa sosiyete nta rundi rwego rugishijwe inama.
Umuyobozi mukuru wa WASAC James Sano avuga ko mu gihe cya EWSA serivisi z’amazi zadindiye ku buryo bukabije ahanini bitewe n’uko amafaranga yayisarurwagamo yari make ugereranije n’ayavaga muri serivisi y’amashanyarazi.
Sano yemera ko ikigo bakomokaho (EWSA) cyaranzwe n’imikorere mibi yabyaye igihombo kuri leta na serivisi mbi ku bagenerwabikorwa, ariko yemeza ko WASAC irimo igisubizo cy’ibibazo by’amazi mu Rwanda.
Uko WASAC izakemura ikibazo cy’amazi mu Rwanda……
Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi mukuru wa WASAC James Sano, umuvuduko w’imijyi umaze kugera kuri 16% kandi bijyanye na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) leta yihaye intego yo kugera kuri 30%, ibi bikaba bisaba ko havugururwa imitangire y’amazi bitihise ikibazo cyayo kigakomeza kuba ibamba ku iterambere ry’igihugu.
Sano avuga ko barazwe WASAC mu gihe igihugu gifite ikibazo gikomeye cy’amazi adahagije, kuko hakenewe metero kibe ibihumbi 120 kandi izishobora kuboneka zitarenze ibihumbi 65 ku munsi.
Uyu muyobozi avuga ko metero kibe ibihumbi bisaga 40 zibura ngo u Rwanda rwihaze mu mazi ari nyinshi bityo hari hakenewe ingamba zikarishye zo guhangana n’iki kibazo Yagize ati: “Twari tugeze ku rwego rwo kugira ibibazo bikomeye cyane by’amazi.”
Umuyobozi wa WASAC avuga ko mu guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’amazi hari umushinga uzajya utanga metero kibe ibihumbi 25 ku munsi uzuzura mu mwaka utaha, ndetse n’indi mishinga itandukanye igiye kwihutishwa kugira ngo ikibazo cy’amazi kibe amateka mu gihugu.
Magingo aya WASAC iri kuvangura umutungo n’ikigo cyahawe gucunga amashanyarazi REG,ndetse n’abakozi babaye babagabanye mu gihe bagishakwamo abajyanye n’ubushobozi ibigo bishya byifuza.
WASAC nk’ikigo kigenga kandi giharanira inyungu, cyemeza ko hari impinduka mu micungire y’umutungo no kwishyuza, cyane cyane mu gushyiraho abakozi bashoboye gukoresha sisitemu ya Oracle yamwe iba intandaro z’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta muri EWSA.
N’uruhare rw’abaturage rurakenewe mu kuvugurura imikorere…..
Mu bibazo byagiye bigora cyane EWSA harimo umubare uteri muto w’abaturage bakoresha amazi bakinangira kwishyura fagitire zayo, mu gihe amafaranga bishyura ariyo yifashishwa muri serivisi zo kugira ngo abagereho.
James Sano asaba abaturage guhindura imyumvire bakumva ko bakwiye kwishyura fagitire y’amazi na cyane ko WASAC iri gukoresha uko ishoboye ngo hakoreshwe ikoranabuhanga mu korohereza abaturage kwishyura mu buryo bwose bushoboka.
Uyu muyobozi avuga ko gahunda y’imikorere mishya iteganya amande ya 5000 frw ku batishyura amazi naho uwahanishijwe gufungirwa amazi akayifungurira azajya acibwa amafaranga agera kuri miliyoni imwe.
WASAC ifite gahunda yo kwihutisha no kunoza imikorere ku buryo iba isosiyete ya mbere muri Afurika itanga igeza ku baturage serivisi z’amazi zinoze.
Iyi sosiyete nshya yamaze gushyiraho ikirango cyayo gishya kiri no gushyirwa ku bikoresho byayo birimo imodoka, inyubako n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO