Ubushakashatsi bwakozwe na WASAC ku miyoboro 945 y’amazi mu gihugu, bugaragaza ko 513 ariyo ikora neza, naho 59 ntikora kandi ko kugira ngo isanwe yongere gukorwa bisaba miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2017, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bagiranaga ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine n’Ubuyobozi Bukuru bwa WASAC, bayisabye kugaragaza ingamba ifite zo gukemura ikibazo cy’amazi yirirwa apfa ubusa n’icy’abaturage batarayabona.
Senateri Uwimana Consoleé yagize ati “Ku kibazo cyo gutakaza amazi, nagerageje gukora imibare nsanga mu mijyi no mu cyaro turi gutakaza amazi menshi cyane ugereranije akenewe, akwirakwizwa n’atunganywa. Nabonye dutakaza hafi 43% by’amazi twabonye nkumva ari umutwaro munini ku gihugu no kuri WASAC. Ni izihe ngamba dufite kugira ngo gikemuke n’amake twabashije gutunganya tuyageze aho akwiye kugera adatakaye.”
Yongeye ati “Ndashaka mutwereke, aba baturage basigaye batarabona amazi gahunda mubafitiye buri mwaka, ku buryo twakwizera ko mu gihe runaka abanyarwanda bazaba bafite amazi kandi meza.”
Senateri Karangwa Chrysologue we yabajije WASAC Politiki ifite izatuma abikorera bashora imari mu mishanga yo gukwirakwiza amazi mu banyarwanda, kugira ngo n’abatarayabona abagereho n’abo yagezeho bakomeze kuyabona uko bikwiye.
Senateri Sebuhoro Célestin yabajije WASAC impamvu usanga mu cyaro ibiciro by’amazi atari bimwe, avuga ko bigira ingaruka ku baturage bigatuma bajya kuvoma amazi mabi mu bishanga no mu bidendezi kandi bishobora kubagiraho ingaruka zirimo no kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Kuri ubu, umunyarwanda ufatwa nk’ufite amazi ni utarenga nibura metero 500 ku bantu batuye mu cyaro n’abatarenga 200 ku batuye mu mujyi, kandi buri muntu umwe mu cyaro akabasha kubona litilo 20 ku munsi na 80 ku muntu utuye mu mujyi.
Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng. Aimé Muzola, yasobanuye ko imbogamizi zituma amazi atagera ku baturage uko byifuzwa zirimo ikibazo cy’imiturire avuga ko hakenewe ubufatanye n’inzego zitandukanye mu kuyinoza, kurinda ibidukikije n’imishinga ihari yo kugabanya apfa ubusa.
Yongeye ati “Nkuko mubibona cyane cyane mu mujyi wa Kigali, amatiyo amwe amaze imyaka 40. Imaze igihe kingana uko, gutoboka umuntu ayikandagiye cyanwa imodoka biba byoroshye. Ni kimwe mu bituma amazi apfa ubusa yiyongera ariko ingamba zirahari nk’uko mwagiye mubibona mu minsi ishize hari amafaranga yabonetse yo kugira ngo dusane iyo miyoboro.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine, yasobanuye ko hari inyigo iri gukorwa, izaba igaragaza uburyo buhamye abikorera bazashora imari mu bikorwaremezo by’amazi akabasha kugera ku baturage benshi no gusana ayangiritse.
Muri Rusange, amazi atungayirizwa umujyi wa Kigali ni metero cube ibihumbi 90 mu gihe hakenewe arenga ibihumbi metero cube 138, mu Mijyi yo mu Turere ni Metero cube 12o mu gihe hakenewe izisaga metero cube 141.
Imibare itangazwa na WASAC, igaragaza ko mu myaka irindwi ishize, ikwirakwizwa ry’ibikorwaremezo by’amazi ryavuye kuri 74,2% mu 2010, rigera kuri 84,8% mu 2014. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/17, abanyarwanda barenga ibihumbi 331 bagejejweho amazi meza kandi ubu ingo zirenga ibihumbi 199 mu gihugu ni zo ziyahabwa na WASAC.



















TANGA IGITEKEREZO