Hagamijwe gufasha abashoramari kubona abakozi b’Abanyarwanda benshi kandi bashoboye akazi, Leta yashyizeho uburyo bwo gushyigikira abashoramari ikabahugurira abakozi.
Kubw’ibyo, WDA yasinyanye amasezerano n’uruganda HEMA Garments rukora imyenda, rumaze amezi atatu rukorera mu Karere ka Musanze na UZURI K&Y rumaze imyaka itanu rukora ibikomoka ku ruhu nk’inkweto.
Urwa HEMA Garments ruzatangira ruhugura abakozi 500 mu gihe cy’amezi atandatu n’atatu yo kwihugura, rukazahabwa miliyoni 300 Frw.
Urwa UZURI K&Y ruzahabwa miliyoni 34 Frw mu guhugura abakozi 100 mu gihe cy’amezi atandatu.
Izo nganda zikeneye abantu benshi ariko abafite ubumenyi bw’ibyo bifuza bakaba badahari nk’uko WDA yabitangaje.
Umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jerome, yasobanuye ko amafaranga yateganyijwe azatangwa ariko hari n’uruhare inganda zizagira.
Yagize ati "HEMA tuzabashyigikira hafi miliyoni 300, Uzuri nabo niba nibuka neza ni miliyoni 34 Frw ariko muri ayo mafaranga yose 30% aba aturuka kuri ba nyir’igikorwa. Kuko ntabwo twaza ngo tugufashe nta bushake wagaragaje.”
Yakomeje agira “Ayo mafaranga ni ayo kugura ibikoresho byo kwigiraho, ntabwo ari ukuvuga ngo tugiye kumuteza imbere, ni ayo gushaka abarimu bafite ubushobozi, ni ugushaka ibyo bitambaro bigiraho cyangwa impu bigiraho.”
Maniraguha Martin uyobora HEMA Garments yashimye ubwo bufatanye na WDA mu kuzahugura abakozi.
Yagize ati “Ubu tugiye kubona abakozi bafite ubushobozi, bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo haba mu Rwanda no mu mahanga. Bizatuma tubasha gukora byinshi.”
Ku ruhande rwa UZURI K&Y, Kagirimpundu Kevine, umwe mu barushinze, yagaragaje ko amahugurwa akenewe kugira ngo ubumenyi buzamuke, babashe guhaza isoko bafite mu Rwanda no mu mahanga.
Aya amaserano yo guhugura abakozi yasinywe azatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2018.



















TANGA IGITEKEREZO