Iyi mashini ya Hydraform ni impano Sosiyete yo muri Afurika y’Epfo ya Hydraform International Ltd yageneye Perezida Kagame nk’ishimwe, ikaba ifite ubushobozi bwo gukora amatafari 62 mu isaha.
Ubwo yashyikirizaga iyi mashini ubuyobozi bwa WDA ku wa 04 Werurwe, ushinzwe tekiniki muri Hydraform International Ltd, Dionne Harber yavuze ko bayihaye Perezida Kagame nk’impano kubera imikoranire myiza ndetse n’ubushake agaragaza mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro.
Umuyobozi wa WDA, Gasana Jérôme yavuze ko ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame aribwo bwatumye Hydraform International Ltd butekereza icyo bwakora ngo bumushimire.
Ati "Bararebye baravuga bati n’iki nka Hydraform bakora kugira ngo bakomeze kugaragariza Abanyarwanda ko bishimiye iterambere ry’igihugu. Noneho baravuga bati reka tugenere Perezida wa Repubulika impano yo kugira ngo nabo bakomeze gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.”
Gasana yakomeje yavuze ko Hydraform International Ltd isanzwe ifitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo kugeza ku Banyarwanda ubushobozi bwo kubaka hakoreshejwe ibikoresho bikomeye kandi bidahenze.
Uretse iyi mashini yatanzwe nk’impano, Leta y’u Rwanda isanzwe ifite izindi mashini za Hydraform eshanu ziri mu mashuri atandukanye y’imyuga aho Hydraform International Ltd itanga ubufasha mu guhugura abazikoresha.
Iyi mashini ikora amatafari akomeye hifashishijwe itaka, umucanga, isima n’amazi aho itafari rimaze gukorwa rimara iminsi irindwi ritwikiriye ari nako barisukaho amazi rikazamara n’indi minsi irindwi ryanitse mbere yo gukoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO