00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Week end y’umuziki, inzoga, udukingirizo n’ibinini birinda gutwita

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 8 July 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Umunyarwanda yarihoreye avuga ko aryoha asubiwemo! Uwabonye amafoto anyuranye yacicikanaga mu mpera z’inyumweru zabaye ndende azi ibihe by’izuba turimo yaravuze ati biri aho ariko abakiri mu gakiza bifashe ku munwa…ku ruhande rw’umucuruzi we akanyamuneza kari kose i Rubavu kuko ibicuruzwa by’ubwoko bwose by’umwihariko ibitangira agaheha kanyarira iryinyo kugeza ku byifashishwa munsi y’umukandara byaraguzwe karahava.

Yari weekend ndende dore yatangiye kuwa Gatanu nk’ibisanzwe ikarangira ku wa Mbere, kubera ikiruhuko cy’Umunsi Mukuru wo Kwibohora. I Rubavu habereye ibitaramo bamwe bagiye gushyigikira abahanzi bakomeye n’igisoza Summer Country Tour, aho Bruce Melody, Kitoko, Bwiza na The Ben bataramiye muri Sitade Umuganda n’ibindi bitandukanye byabereye mu tubari two ku gice cyo ku kiyaga cya Kivu.

Ibyishimo byari byose kuri buri mufana avuga ko uwo yashyigikiye yamugereye ku nyota nubwo abarebera ku ruhande bemezaga ko Bruce Melodie yihariye amajwi y’ab’i Burengerazuba.

Umunezero w’aba bakunzi b’imyidagaduro wasakaye no ku bashoye imari i Rubavu mu bintu bitandukanye kuko abenshi bacumbitse muri aka karere bakomeza ibyishimo uko babiteguye.

Padiri Nshimyumuremyi Straton uyobora Hoteli ya Centre d’Accueil Saint François Xavier, yabwiye IGIHE ko mu byumba 29 bafite n’ubwo batabonye abakiliya babyuzura ariko umubare w’abo bakira wazamutse.

Ati “Ibyumba ntabwo byuzuye ariko umubare w’abo twakira warazamutse cyane, igikoni, Bar na Restaurant byo byarakoze cyane, ku buryo natwe umusaruro w’ibi bitaramo watugezeho. Ariko ntitwabigereranya na Summer y’umwaka ushize.”

Padiri Nshimyumuremyi yahamije ko aho yatembereye muri Gisenyi, yasanze inzu zitanga serivisi z’amacumbi zarasaruye amafaranga menshi, kuko abakiliya bari biganjemo urubiruko kandi badakeneye aho kuryama hahenze cyane, kuko urubyiruko rwari rwaje kwishimisha ku bwinshi.

Imyambarire yari muri aka Karere yari iri ku rundi rwego, kubera ibihe by’impeshyi. Abantu bari bambaye imyenda ibarekuye ituma bahumeka.

Abatwara moto batoraguraga ifaranga hose

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Gisenyi babwiye IGIHE ko bungukiye muri ibi bitaramo kuko uw’inkwakuzi ku munsi yashoboraga gukorera arenga ibihumbi 30 Frw.

Ndayishimiye Zephanie uri mu kigero cy’imyaka 25 ati “Kuva ku wa Gatanu kugera ku wa Mbere umumotari w’umunebwe wari usanzwe atahana ibihumbi 3 Frw akuyemo ayo yanyoye lisansi, muri iyi minsi yatahanaga ibihumbi 15 Frw yanyoye lisansi, abandi batahanaga hagati y’ibihumbi 25 Frw na 30 Frw, kuko Abanya-Kigali bari benshi ku buryo moto yavagaho umuntu hajyaho undi.”

Ndayishimiye yahamije ko hari umunsi yakoze akananirwa gutaha asize mafaranga yari mu muhanda ndetse atahana ibihumbi 45 Frw kandi ubundi amenshi yatahanaga ari ibihumbi 8 Frw.

Agakingirizo n’ikinini byabonye akazi

Weekend y’ibyishimo kuri bamwe yabaye umwanya wo gucuruza ibikoresho bituma ibyishimo bagize bitababyarira ibisusa. Mu byaguzwe cyane harimo ibinini bifasha uwakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kudasama, udukingirizo n’ibindi.

Umusore ucuruza pharmacie uri mu Mujyi wa Gisenyi ati “Uburyo twacurujemo imiti yo mu bwoko bwa Dazel Kit ivura infection zo mu myanya y’ibanga bwari ku kigero cyo hejuru, Rubavu n’ubwo muri weekend dusanzwe tuyicuruza ariko ubu bwo byikubye gatatu.”

Yavuze ko n’udukingirizo twabonye isoko ryikubye hafi gatatu.

Ati “Twacuruje kandi udukingirizo ku kigero cy’ubwikube nka gatatu ku two twacuruzwagamo muri weekend, naho ibinini byo mu bwoko bwa Levo-72 na Norlevo birinda abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye gusama twayicuruje ku kigero cyikubye gatatu ku byo twacuruzaga.”

Undi musore na we ucuruza pharmacie yavuze ko kubera ko abantu benshi banyweye inzoga nyinshi yacuruje cyane ibinini bya Amoxylne bivura kubabara mu muhogo, ibinini bya Action bivura umutwe abenshi bavuga ko bigabanya umunaniro ukomoka ku businzi, ibinini birinda gusama n’udukingiririzo.

Mu bindi byaguzwe harimo shikarete zo guhekenya zigabanya impumuro y’inzoga n’itabi mu kanwa, zaguzwe na benshi biganjemo urubyiruko.

Imyambarire ya Sheilah Gashumba wari muri Rubavu mu bitaramo bya Ivy Summer iri mu byavugishije benshi
Abantu bari bambariye ibirori kandi bikajyana n'ibihe turimo by'Impeshyi
Rubavu iwabo w'ibitaramo yari yabaye isangano ry'urubyiruko rwishimira impera z'icyumweru
Weekend yabaye ndende ijyanishwa no kwidagadura biratinda
Buri wese yishimaga uko abyumva mu bitaramo bitandukanye byabereye i Rubavu
Aha umuziki uba umaze kuganza amarangamutima ya buri wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages