Iki gikorwa cyaranzwe n’akanyamuneza ku banyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi b’iki kigo. Umunyeshuri urangije mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (MPC), Munyankindi Derick, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba arangije amashuri yisumbuye ariko ko anatangiye urundi rugamba.
Yagize ati “Iki kigo ntikitwigisha ibijyanye n’amasomo gusa, kinaduha indangagaciro n’ubushobozi byo kwirwanaho mu buzima. Buriya n’iyo waba uri umuhanga gute ariko udafite icyerekezo nk’icyo duhabwa na Wellspring mu Bukirisitu, ntaho waba ugana. Ubu ndarangije, nizeye ko uburere n’ubumenyi nahawe n’abarezi bizangira umuntu ukomeye muri iki gihugu ndetse no ku Isi. Kuba ndangije ni umutwaro umvuye ku rutugu ariko ndanategura gukomeza muri Kaminuza.”
Umuyobozi mukuru wungirije wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yavuze ko kuba Ikigo kimaze imyaka 10 ari intambwe ikomeye giteye yo gutoza abayobozi bazagira impinduka ku gihugu n’Isi nk’uko intego z’ikigo zibisobanura.
Yakomeje agira ati “Ubutumwa tubaha kimwe n’ababanjirije, ni uko batagomba kwibagirwa ubumenyi baherewe hano. Ubumenyi bwo mu ishuri ariko n’indangagaciro za Gikirisitu n’izikwiriye umwana w’Umunyarwanda. Turabasaba ko mu byo bakora byose batazibagirwa ko hari Imana ishobora byose.”
Umuyobozi Mukuru wa Wellspring Foundation, Andy Harrington, wagize uruhare mu gushinga iri shuri, yavuze ko kuba risohoye abanyeshuri bwa kabiri ari igikorwa gitanga icyizere ku hazaza h’igihugu.
Yagize ati “Dutanga uburezi bufite icyerekezo. Dutoza abanyeshuri kuzaba abayobozi beza batazahindura u Rwanda gusa ahubwo bazanerekana itandukaniro ku Isi yose.”
Muri 41 bahawe impamyabumenyi harimo abahungu 22 n’abakobwa 19, bakurikiye 46 baharangije umwaka ushize.
Wellspring Academy iherereye i Nyarutarama, yatangijwe mu 2007 n’Abizera basengera mu Itorero rya Christian Life Assembly na Wellspring Foundation hagamijwe gutoza abanyeshuri indangagaciro za gikirisitu no komora imitima y’Abanyarwanda yakomerekejwe na Jenoside. Iki kigo kiri mu bikomeye mu Mujyi wa Kigali kigamo abanyeshuri basaga 642.



















TANGA IGITEKEREZO