00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Will Smith yamaganye inkuru y’uko yafashwe akora imibonano mpuzabitsina n’umugabo mugenzi we

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 November 2023 saa 01:21
Yasuwe :

Will Smith yahakanye amakuru avuga ko yafashwe akora imibonano mpuzabitsina n’inshuti ye Duane Martin usanzwe ari n’umukinnyi wa filime.

Iyi ni inkuru yatangajwe n’uwitwa Brother Bilaal wahoze ari Umujyanama wa Will Smith.

Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye Tasha K, yatangaje ko yagiye mu cyumba Duane Martin yambariramo asanga ari gukora imibonano mpuzabitsina na Will Smith.

Ati “Nafunguye umuryango ninjira mu cyumba Duane yambariramo mbona ari gukora imibonano mpuzabitsina na Will. Will Smith yari yunamye ku ntebe Duane ahagaze amuturutse inyuma.”

Ikipe y’abanyamatego ba Will Smith yamaganiye kure ibivugwa.

Hagati aho amakuru agera kuri TMZ avuga ko Will Smith ashobora kujyana mu nkiko uyu mugabo Bilaal washyize hanze iyi nkuru.

Kugeza ubu Duane Martin ntacyo aratangaza kuri aya makuru amuvugwaho hagati ye na Will Smith.

Will Smith na Duane Martin w’imyaka 58 babaye inshuti nyuma yo guhurira muri filime yitwa “The Fresh Prince of Bel Air” yasohotse mu 1990.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages