Nyuma y’igihe kirekire ayobora by’agateganyo ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) ubu cyitwa RBA, Willy Rukundo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Arthur Asiimwe.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 24 Mata 2013, riravuga ko Asiimwe Arthur wari usanzwe uri Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri y’Ubuzima, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) na ho Uwanyiligira Claudine DeLucco, agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije.
Willy Rukundo wari umwe mu barambye ku buyobozi bw’agateganyo, avuye kuri uyu mwanya nyuma y’aho hamaze gutorwa itegeko ryo rihindura ORINFOR ikigo cyigenga.
Ayobora ORINFOR, Willy Rukundo yabashije gukora byinshi bitandukanye birimo gushinga umurongo wa kabiri wa Radio Rwanda “Radio Magic FM”, yagize uruhare kandi mu kuvugurura icapiro rya ORINFOR, kwegereza abaturage Radio Rwanda hirya no hino mu ntara, gusohora Imvaho Nshya buri munsi, gushinga amashami ya Radio Rwanda hirya no hino mu Ntara z’igihugu, akaba yaranafashije Radio na Televiziyo by’u Rwanda kumvikan aho ari ho hose ku Isi.
Willy Rukundo avuye kuri iyi ntebe, arimo gukora iyo bwabaga ngo Radio na Televiziyo by’u Rwanda bive mu buryo bushaje byakoreshaga (Analogy), bijya mu ikoranabuhanga rigezweho (Digital).
Ku rundi ruhande ariko, Willy Rukundo akiri Umuyobozi w’agategenyo wa ORINFOR, ikigo yari ayoboye cyanenzwe ubugira kabiri gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Raporo ya 2009/201 Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko ORINFOR itabashije kugaragara inyandiko zisobanura uko miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe.
Indi raporo ya 2010/2011 Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko Television na Radio by’igihugu bitabashije gusobanura uko byakoresheje andi mafaranga miliyari ebyiri z’amanyarwanda.
Akaba ari yo mpamvu Obadiah Biraro Umugenzuzi w’Imari ya Leta, ubwo yagaragazaga raporo y’igenzura mu kwezi kwa Kanama 2012, yagize ati “Amafaranga agera kuri miliyari eshanu niyo ORINFOR itabashije gusobanura uburyo yakoreshejwe.”
Willy Rukundo yahakanye iby’izo raporo z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta yakoze ikosa ryo kubara amafaranga ataragombaga kugenzurwa.



















TANGA IGITEKEREZO