Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri 2023-2024, ni bwo iri shuri ryahawe uburenganzira bwo gufungura no gutangiza ishami rya Associate Nursing Program, rizatoza abanyeshuri iby’ubuforomo bakiri bato. Abazayarangizamo bazaba bashobora no gukomeza mu mashuri makuru na kaminuza zikomeye.
Ubuyobozi bwaryo buvuga ko bukomeje kwandika no kwakira abanyeshuri bashya, bazahiga mu mwaka w’amashuri 2023/24 mu byiciro byose kandi ko abanyeshuri bazahiga bafite amahirwe menshi yo kuzakomereza amasomo yabo mu mashuri akomeye ku Isi.
Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, yavuze ko nk’Ishuri Mpuzamahanga, bahisemo gutanga ubumenyi bufasha umwana wese uharangije kutaba ikibazo ku babyeyi no kuri Leta ahubwo akazana ibisubizo by’impinduka nziza ku bibazo biba bihari.
Ati “Si mu Rwanda gusa ahubwo n’Isi yose ifite icyuho ku bakozi bo mu buvuzi, ababyeyi n’abana nibatugane. Twiteguye kubaha uburezi n’uburere kuko ubwo bushobozi turabufite kandi n’imyanya irahari ihagije.”
Nduwayesu yakomeje ashishikariza ababyeyi kujyana abana babo muri iri shuri, bagahabwa uburezi n’uburere bifite ireme kuko ridateze gutenguha abazarigana.
Yagize ati “Ubundi mu burezi hari amashyiga atatu. Abana, ababyeyi natwe abarezi. Turasaba ababyeyi rero kutima amahirwe abo bana, babatuzanire tubarere kuko turi abarezi, turi ababyeyi kuko dufite abana kandi abazatugana bazabona ko batibeshye.”
Muri Wisdom School hari icyiciro cy’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye icyiciro rusange n’abiga mu mashami ya Siyansi, Ubuforomo n’Icungamutungo aho umwana uharangije wese abona amanota amwemerera gukomeza muri kaminuza ndetse hari n’ababa bafite amahirwe yo gukomereza amashuri yabo mu mahanga.
Umwihariko wa Wisdom School ni uko abana baharererwa batozwa gukora cyane no gufata neza ibikoresho byabo, kurya neza kuko ibihingwa byinshi bikenerwa babyiyezereza, kunywa amata y’inka biyororeye, ubusitani bwiza bwo mu bigo bufasha abana kuruhuka no kwigiramo byinshi, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro bihagije ndetse itegurira abana gukora ibizamini bya Leta ndetse n’ibizamini mpuzamahanga.
Ifite kandi laboratwari zigezweho zifasha abana gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko mu gihe cy’umwaka umwe gusa uwaharerewe aba azi gukora isabune z’ubwoko bwose, amarangi ndetse n’amavuta.
Hari kandi imodoka zibafasha mu ngendo zirimo n’ingendoshuri bajya kureba ibyo bize mu bitabo ndetse bakagira umwihariko wo gutoza abana kubaha Imana no gukunda Igihugu yabahaye.
Mu gushimangira uburere n’uburezi bufite ireme butangirwa muri Wisdom School, ku bana bose ariko cyane cyane ku biga mu mashuri yisumbuye, nta mwana w’ikirara uhaboneka kuko batozwa ikinyabupfura kiri hejuru ariho ababyeyi bashishikarizwa kubasura bakirebera.
Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami i Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi n’i Nyagatare, yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Rubavu.
Wisdom School isaba ababyeyi bose kudatesha abana babo amahirwe kuko yo kuyigamo kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye (S6) itanga uburezi n’uburere bifite ireme, bakabyigisha neza mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza n’Igishinwa.
Iri shuri ryakira abana bose baturuka ku Isi hose aho rishishikariza abarigana ko barisura ku rubuga rwaryo rwa Wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bagahamagara kuri 0788478469, 0782407217 na 0784188101 bagahabwa ibisobanuro birambuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!