GUBA Awards ni ibihembo bigamije gushimira ba rwiyemezamirimo bo mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu kubaka ubuzima bw’Abanyafurika.
Kuri iyi nshuro ibi bihembo byatangiwe mu Rwanda mu muhango wabereye muri Intare Conference Arena.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye ku wa 29 Nzeri 2022, uyoborwa n’Umunyamakuru Anita Erskine-Amaizo ukomoka uri Ghana.
Ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary mbabazi, Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru n’Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe n’abandi.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yahawe igihembo cya “Exceptional Leadership in Global Health” kubera uruhare yagize mu gufasha Isi guhangana n’icyorezo cya COVID19.
Mu butumwa yatanze hifashishijwe amashusho kuko atari yabashije kwitabira uyu muhango, Dr Tredros yashimiye Akosua Dentaa wateguye iki gikorwa n’abandi ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika ndetse na Perezida Paul Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku urubyiruko rw’u Rwanda.
Ati “Ndashimira uwateguye iki gikorwa n’ubwo nkorera hanze y’umugabane n’ahandi ariko umutima wanjye uhora kuri Afurika, icyorezo cya covid19 cyagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyafurika.”
“Umugabane wacu ni ho hantu heza ariko ni ibintu bigomba guharanirwa cyane, Perezida Kagame niwe wigeze kuvuga ko ‘Amateka ya Afurika yanditswe n’abandi, dukeneye kumenya ibibazo byacu n’ibisubizo byabyo no kwandika amateka yacu. Nizera ko ni dukurikiza ibi twagera aheza twifuriza Afurika.”
Umushoramari Sina Gérard we yahawe igihembo cya rwiyemezamirimimo wahize abandi mu guhanga udushya.
Sina Gérard yashimiwe ku ruhare yagize mu kwihangira udushya binyuze muri Entreprise Urwibutso Nyirangarama yashinze ndetse n’ishuri afite rya College Fondation Sina Gérard rikomeje gufasha urubyiruko rw’aho atuye anakorera ibikorwa bye.
Mu ijambo rye, Sina Gérard yashimiye Akosua Dentaa wateguye ibi bihembo, asaba urubyiruko guhorana intekerezo zo guhanga udushya.
Ati “Intego nihaye ni uguhanga udushya twa buri mwaka, ndashimira n’umugore wanjye aho ngiye turajyana ni umwe mu bantera imbaraga, urubyuriko rero ejo hazaza nirwo ruzaba ruhagaza aha niyo mpamvu nashinze ishuri ribafasha gukomeza kubaka Afurika ibigwi byayo bikagera kure.”
Mu bandi bashimiwe barimo Umunya-Ghana, Wode Maya wahawe igihembo cya ‘Tourism Excellence Award’ kubera uruhare agira mu kwamamaza ubukerarugendo bwa Afurika ashishikariza abanyamahanga gusura uyu mugabane binyuze mu mashusho yagiye afatira mu duce dutandukanye twa Afurika anyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Wode Maya ubwo yakiraga iki gihembo u Rwanda, avuga ko ari igihugu cyahinduye amateka ye kubera ibihe yahagiriye ahagera bwa mbere.
Ati “Ndashimira Abanyarwanda n’u Rwanda nk’igihugu cyahinduye amateka yanjye, ndabyibuka njya kuza nafashe inguzanyo ku muvandimwe wanjye w’Umushinwa, naraje nicara ku muhanda nerekana uburyo u Rwanda ari igihugu gifite isuku. Ayo mashusho yahinduye byinshi kuri njye, yarekanya ubushobzi bwanjye mu kwamamaza Afurika no kwerekana ko ari ahantu heza ho kuba.”
“Abantu benshi batunguwe no kubona ayo mashusho ubu ndatekereza ko baje mu Rwanda bakirebera ibyo nabonye n’amaso yanjye. Kwamamaza Afurika nibyo byari inzozi zanjye kandi nibyo nshyize imbere.”
Iki gihembo Wode Maya yagituye umubyeyi we ndetse n’umugore we wari wamuherekeje muri uyu muhango.
Amadou Gallo Fall ukomoka muri Senegal uyobora irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL) akaba inshuti y’u Rwanda, we yahawe igihembo cya ‘Sporting Excellence Award’ ku bw’uruhare yagize mu guteza imbere siporo y’Abanyafurika.
Abandi bashimiwe barimo Harvey Mason jr uyobora Grammy Awards, yahawe igihembo cya ‘Entertainment Magul Awards’ kubera uruhare agira muteza imbere umuziki ndetse no kuba Abanyafurika basigaye bazirikanwa muri ibi bihembo.
Uyu mugabo yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda, igihugu yari agezemo bwa mbere.
Mbonyumutwa Maryse, Umunyarwandakazi washinze uruganda rukora imyenda rwa C&D Pink Mango, yahawe igihembo cya ‘Manufacturing and Sustainability Awards’.
Dr. Sylvia Shitsama Nyamweya ukomoka muri Kenya yahawe igihembo cya ‘Pioneer in Health Excellence Award’ kubera uruhare agira mu gufasha inzego z’ubuzima mu gihugu akomokamo binyuze mu buvuzi bwo kubaga ubwonko.
Alena Analeigh McQuarter we yahawe igihembo cya ‘Young Achiever of the Year’, aho yabaye umwirabura wa mbere muto wemerewe kwiga mu ishuri ry’ubuganga muri Amerika.
Uyu mukobwa ukiri muto afite intego yo gushakira buruse abana b’abakobwa bakiri bato kwiga muri Amerika ku bufatanye na University of Oakland.
Sandra Zawede ukomoka muri Uganda yahawe igihembo cya Excellence in Infrastructure Development. Acha Leke umunya-Cameroon akaba n’Umuyobozi wa MTN Benin, yahawe igihembi cya influential Business Leader Awards.
Keith Ellison, umunyapolitike w’umunyamerika akaba n’ umushinjacyaha mukuru wa Minnesota yahawe igihembo cya ’Legal Excellence Award’, ashimirwa uruhare yagize mu gufasha Abanyafurika mu mibereho yabo muri Leta ya Minnesota.
Uyu muhango wo gutanga ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 13 wamurikiwemo n’imideli y’ibigo bitandukanye birimo The Lotte , yashinzwe na Adeline Akufo-Addo Kufuor mu 2019.
Umunya-Ghana StoneBwoy wubakiye umuziki we ku njyana ya Afropop, Dancehall na Reggae na Prosper Nkomezi umuhanzi wa Gospel nibo bataramiye abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye uyu muhango.
Mu 2009, nibwo Dentaa Amoateng yagize igitekerezo cyo gutangira gutanga ibi bihembo, gusa abitangirana intego yo gushimira Abanya-Ghana.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!