Ku wa 14 Nzeri 2023 ni bwo World Vision yasoje ibikorwa by’uyu mushinga yakoreraga muri iyi mirenge guhera mu 2003.
Mu myaka 20 wamaze, wafashije abaturage kwikura mu bukene, guhanga imirimo, udushya, guteza imbere uburezi bwiza, kurinda amakimbirane mu miryango ndetse no gukwirakwiza amazi meza.
Bimwe mu bikorwa byagezweho harimo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 90.5%, abahinzi bongereye umusaruro ku kigero cya 98%, urubyiruko 93% ruhabwa amahugurwa ku buzima bw’imyororokere, ubukene bukabije bwagabanyijwe ku kigero cya 13.1%.
Watumye kandi abana bitabira amashuri ku kigero cya 98.9%, kubakira inzu abatishoboye, koroza abaturage amatungo magufi, kugabanya igwingira kuri ubu rigeze kuri 39.0%, ibikorwa by’isuku biri ku kigero cya 87% no kuzamura imyumvire y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke w’Agateganyo, Niyonsenga Aimé François, yasabye abaturage gufatiraho ku byo uyu muryango wari umaze kubagezaho no gushimangira ko utavomeye mu rutete.
Ati “Nubwo irangije imirimo ariko ntaho igiye ahubwo igumye hano. Ubumenyi yabahaye, ikabigisha kwizigamira ntaho bugiye ahubwo isize Kaminuza mu karere ka Gakenke. Aho yakoraga ni mwe ihasize, turabasaba ngo ubumenyi mwabonye mujye kubwigisha abandi batabubonye.”
Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo ariko hakiri ibibazo by’igwingira mu Gakenke, asaba abaturage kugira uruhare mu kurirwanya, kwirinda ubusinzi, amakimbirane yo mu miryango no gucunga neza umutungo.
Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko ibyagezweho byavuye mu bufatanye n’inzego zitandukanye by’umwihariko ubuyobozi bwiza bw’igihugu.
Yakomeje ati “World Vision yubakira ubushobozi abafite imikoro make kugira ngo batange umusaruro no kwigira, bibafashe kugira uruhare mu mibereho myiza y’abana babo n’aho batuye. Kuba ibi bikorwa bitararobanuye na byo ni ibintu bishimije cyane.”
Yashimye ibyagezweho birimo kuba abantu 25.268 barabonye amazi meza, 17.904 bibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye ibikorwa byakozwe na World Vision, yemeza ko Leta izakomeza kubisigasira.
Ati “Abafatanyabikorwa dushaka ni nka World Vision, ibikorwa byayo birivugira. Ni ibintu byiza dushyigikira, iyo abantu badaheze mu magambo bagakora ibikorwa bigira aho bivana umuturage bikamuteza imbere.”
Abaturage bagaragaje ko nubwo World Vision isoje ibikorwa byayo, yatanze umusanzu ukomeye ku buryo bagiye gufatiraho biteza imbere.
Agahozo Anne Stella, umwana wafashijwe n’umushinga, yagize ati “Yatubereye umubyeyi kuko muri kiriya gihe yatangiraga abana twari mu bwigunge cyane, hari ibibazo byinshi byari bitwugarije nko guta ishuri, gukoreshwa imirimo ivunanye, ihohoterwa n’ibindi byinshi ariko World Vision itugarurira icyizere.”
Mukandutiye Pélagie wo muri Koperative ‘Tuzamurane Mukaka’ igizwe n’abanyamuryango 30, yagaragaje ko bahawe ubumenyi ku buryo aho bezaga igitoki cy’ibilo 20 bari kuhasarura icy’ibilo 100.
Ati “Ntabwo yaruhiye ubusa kuko nubwo igiye idusigiye ubumenyi kandi natwe tugiye kubukoresha. Ubu intego dufite ni ukwagura tukarenga aho tugeze.”
Ishimwe Anitha wo mu Murenge wa Nemba ukora akazi ko kogosha, yagaragaje ko asigiwe ubumenyi buza mufasha kwiteza imbere kandi afite intego yo gushinga inzu ngari itunganya imisatsi.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nganzo giherereye mu Murenge wa Gakenke cyubatswe na World Vision mu 2015, Amin Alphonsine, yagaragaje ko cyahinduye byinshi by’umwihariko kugabanya umubare w’ababyeyi bapfaga babyara bakava kuri 28% bakaba bageze kuri 2%.
Ibikorwa bya World Vision bigiye gukomerezwa mu Turere twa Gicumbi, Burera, Rulindo na Gakenke mu mushinga wiswe Kivuruga Area Program.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!