00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabwiye urukiko ko agerekwaho ibyaha mu gusisibiranya inyerezwa rya miliyari muri RBC

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 5 August 2015 saa 03:34
Yasuwe :

Mu kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Kampayana Richard, umwe mu bakozi 9 bari bafashwe na Polisi bakekwaho guhimba inyandiko no kunyereza umutungo wa Leta, yavuze ko abayobozi b’icyo kigo bamushyize mu nkiko hagamijwe gusisibiranya inyerezwa rya za miliyari.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Kanama 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umucungamari mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Kampayana Richard, na Sadiki Thierry, umukozi muri Sosiyeti itwara abantu “SGES”.

Aba bagabo bombi bakurikiranyweho Ubufatanyacyaha mu guhimba inyandiko zigamije kunyereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Nk’uko byasobanuwe na Nyinawumuntu Mariam, uhagarariye Ubushinjacyaha muri urwo rubanza, Kampayana na Sadiki bakurikiranyweho bishingiye ku mukozi wa RBC witwa Rudasingwa Silas wagombaga kujya mu butumwa bw’akazi (Mission) bw’iminsi itatu mu matariki ya 11 Ukuboza 2013 kugeza kuwa 13 Ukuboza 2013, akaba mu byo yagombaga gukenera harimo n’imodoka izamufasha mu ngendo.

Ngo iyo Misiyo yaje gusubikwa maze Kampayana Richard umucungamari wa RBC akora impapuro mpimbano ngo agaragaze ko iyo misiyo yabayeho maze ajya kwishyuza Sosiyeti yatsindiye isoko rya RBC yitwa’ SGES’, gusa aza kuvumburwa atagera ku mugambi we wo kurigisa ibihumbi 150.

Sadiki Thierry we ashinjwa ubufatanyacyaha, kuko icyo gihe ari we wahaye Kampayana urupapuro rw’inzira ngo akoreshe imodoka itazwi muri iyo Kampani nk’uko Ubushinjacyaha bubitangaza, bukanagaragaza kopi z’impapuro “Feuille de route” yitwaje ajya kwishyuza iyi sosiyeti.

Kampayana avuga ko ari umugambi wo gusisibiranya za Miliyari

Kampayana yahakanye icyaha avuga ko ari kugerekwaho ibihumbi 150 ngo abe igitambo cy’ibikorwa by’inyerezwa rya za Miliyari muri RBC zihishwe inyuma na bamwe mu bayobozi b’icyo kigo, ariko ntiyigeze abavuga.

Ati “Hari abantu bafite umugambi wo kumparabika kubera amakosa akomeye yagiye akorwa n’abayobozi bakuru ba RBC.”

Avuga ko hari n’indi “Scandal” (amarorerwa) iheruka kuba muri RBC maze umwe mu bayobozi ajya muri “Parike jenerali” (mu Bushinjacyaha bukuru) ashaka kubimugerekaho.

Sadiki Thierry, umushoferi mu kigo ‘SBES’ gikodesha imodoka na RBC we yabaye nk’ushinja Kampayana avuga ko yahaye uburenganzira Kampayana bwo gukoresha imodoka, maze bakazamugarurira impapuro “Feuille de route” zisinyeho nk’izavuye muri Misiyo.

Akomeza avuga ko yabitewe n’uko muri sosiyete imodoka zari nke, ndetse atari azi niba koko misiyo itarabaye.

Nyinawumuntu Mariam, uhagarariye Ubushinjacyaha muri urwo rubanza, avuga ko kuba hari abayobozi ba RBC bashyizwe mu majwi, atari byo kuko mu iperereza Kampayana yabajijwe abo ari bo agasubiza ko “umuntu atabura uwo bagirana ikibazo”.

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rya Kampayana na Sadiki ruzasomwa kuwa kane tariki ya 6 Kanama 2015 saa cyenda z’igicamunsi.

Ubwo ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kitabaga PAC muri Nzeli 2015, Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko muri iki kigo hari miliyari yakoreshejwe nabi, mu buryo butandukanye burimo no gutumiza imiti itujuje ubuziranenge.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages