Kuwa 27 Kanama 2015, ku cyicaro cy’Urwego rw’umuvunyi mu Mujyi wa Kigali hafatiwe Rwabahizi Celestin ukomoka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kavumu, Akagari ka Tetero, Umudugudu wa Kasumo, afatanwa impapuro mpimbano zimuhesha uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza.
Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko iyo nyandiko mpimbano yakozwe hagendewe ku ibaruwa Rwabahizi yari yandikiwe n’urwo rwego, amenyeshwa ko rusanga nta mpamvu iteganywa n’Itegeko yatuma urubanza rusubirwamo.
Iyo baruwa, ni yo yahise ihindurwamo ko Urwego rw’Umuvunyi rusaba ko urubanza rwe rusubirwamo.
Ifatwa rye ryaturutse ku kuba yarashyikirije iyo nyandiko ku Rwego rw’Umuvunyi, asobanuza urukiko ruzasubirishamo urubanza rwe, yerekana ko umwanzuro yahawe uvuga ko urubanza ruzasubirwamo n’urukiko rwaruciye.
Ibyo byatumye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi batangira gukemanga iyo nyandiko, kuko ubusanzwe urubanza urwo rwego rusabye ko rusubirwamo, rusubirishwamo n’urukiko rw’Ikirenga gusa.
Nyuma yo gusuzuma iyo nyandiko no gusanga ari impimbano, urwo rwego rwahise rwiyambaza Polisi, maze Rwabahizi afatwa atyo.
Ingingo ya 609 y’igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).



















TANGA IGITEKEREZO