Ubusanzwe Kanyundo, ukorera i Remera hafi yo kwa Rwahama ibya Quincaillerie ku muhanda werekeze Kimironko, yanditse ku musoro wa TVA akaba anafite imashini itanga inyemezabuguzi ya EBM.
Itegeko rya TVA rivuga ko umucuruzi aba agomba guha inyemezabuguzi buri wese ugize icyo agura mu iduka rye kandi ko inyemezabuguzi yemewe ari itanzwe n’Imashini ya EBM.
Uyu mucuruzi yaje gutahurwa ko rimwe na rimwe atajya anyuzamo ibyo yacuruje byose, ubwo uwitwa Benimpuhwe Aimable yari amaze kumugurira isima imifuka 10 yagera mu nzira agahagarikwa n’abashinzwe kurwanya magendu bamubajije iby’inyemezabuguzi arayibura ababwira ko uwamugurishije isima ari we utashatse kumuha facture.
Bwana Benimpuhwe Aimable, usanzwe atuye i Rwamagana, avuga ko bamaze kumufata yahise ajya kubereka aho yaguriye iyo sima kugira ngo bamenye impamvu atajya atanga facture.
Uwo mucuruzi Marie Claire ku ruhande rwe avuga ko umuguzi we amaze kwishyura yaje gusohoka we akagira ngo agiye kuzana TIN ariko akagenda agiye ngo ko nta mugambi yari afite wo kudatanga facture.
Ubusanzwe kudatanga inyemezabuguzi bamwe mu bacuruzi babikora bagamije kunyereza umusoro wa TVA baba bahawe n’abaguzi. Umusoro wa TVA ni umusoro utangwa n’umuguzi wa nyuma, ntaho uhuriye n’amafaranga umucuruzi avana mu mufuka we. Icyo akora ni ukuwakirira Leta ubundi akawugeza aho wakirirwa mu gihe cyagenwe n’amategeko.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro kirakomeza gukangurira abasora bose kwirinda kugwa mu makosa nk’ariya yo kudakoresha imashini ya EBM kuko bibakururira ibibazo by’ibihano.
Ubundi itegeko rigena imikoreshereze y’izi mashini rihanisha umuntu wese uyikoresha nabi ihazabu iva kuri miliyoni 10,000,000 kugera ku bihumbi 500,000 bitewe n’icyiciro usora abarizwamo kuva ku munini kugera ku muto.



















TANGA IGITEKEREZO