00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yafungiranywe mu nzu amezi atatu kubera gutwita: Agahinda k’abangavu babyaye imburagihe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 June 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Umutoni [izina ryahinduwe] ni umukobwa w’imyaka 21 wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, watewe inda imburagihe afite imyaka 15 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, bituma ababyeyi be bamufungirana mu nzu amezi atatu kugira ngo bitamenyekana ko atwite bikabasebya.

Nyuma yo gufungiranwa akajya acunaguzwa ari na ko abwirwa nabi, yarabyaye ariko abyarana agahinda n’umubabaro. Uyu mukobwa yavuze ko yatewe inda amaze kujya mu mihango inshuro imwe gusa. Nta makuru yari afite ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yajyanye n’abandi bakobwa gusura umwe mu bo biganaga hafi y’ikigo, bagezeyo yisanga buri wese ari kumwe n’umuhungu mu cyumba cye, biza kurangira asambanyijwe ndetse banamuteye inda.

Yavuze ko yakomeje kujya ku ishuri nk’uko bisanzwe kugeza ubwo inda yagize amezi atandatu atangira kumererwa nabi ababyeyi be bamujyanye kwa muganga basanga aratwite.

Ati “ Namenye ko ntwite inda ifite amezi atandatu birangora, mu rugo bakimenya ko ntwite na bo byarabagoye bashaka kunyirukana mu rugo ariko biranga, bankingiranye amezi atatu ntajya hanze ngo ibyo nakoze si byo. Igihe cyarageze bariyakira uwanteye inda na we aza gutoroka ariko maze kubyara ntabwo bakomeje kumfata nabi ariko barantotezaga nkimenya ku bintu bimwe na bimwe nyamara nanjye nari nkikeneye kurerwa.’’

Umutoni yavuze ko yakomeje kujya afurira abantu, akabahingira kugira ngo abone imyenda n’ibindi bikoresho by’umwana we.

Murekatete [izina ryahinduwe] ni undi mukobwa wo mu Murenge wa Kabarore watewe inda afite imyaka 16 ubwo yigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, we avuga ko yirukanywe iwabo ubwo bamenyaga ko atwite, ababyeyi be bamubwira ko ‘ badakwiye gutunga umukobwa watwaye inda y’indaro’

Uyu mukobwa avuga ko yahise ajya gukodesha inzu akajya ahingira abantu, yavayo akajya gushaka abo afurira bakamuha ibiryo, ubwo buzima abubamo kugeza igihe yabyariye.

Ati “ Nyuma abaturanyi bahise batangira kumfasha bakampa ibyo kurya abandi bampa imyenda y’abana. Numvise itangazo ko hari umushinga ugiye gufasha abangavu babyaye imburagihe wa Empower Rwanda njyayo, ngize amahirwe baramfata batangira kunganiriza banyishyurira inzu ndetse bananshakira umunyamategeko.’’

Aba bakobwa ni bamwe mu bagera kuri 200 bo mu turere twa Rwamagana na Gatsibo batewe inda imburagihe bigishijwe imyuga na Empower Rwanda.

Umwe yize guteka undi yiga gukora ibintu binyuranye bikozwe mu ifarini birimo capati, amandazi, imigati n’ibindi. Nyuma bishyize hamwe bashinga restaurant aho ku kwezi bashobora kwinjiza inyungu y’ibihumbi 300 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko bibabaje kuba hakiri ababyeyi bumva ko iyo umwana atewe inda ubuzima bwe bwose buba burangiye. Yavuze ko abakobwa bakira babanza kubaganiriza bakabagarurira icyizere ariko ko abenshi baba bafite ihungana.

Kabatesi yavuze ko amahirwe ya kabiri baha aba bana arimo gusubira mu ishuri bakiga bisanzwe ndetse no kubigisha imyuga irimo guteka, gutunganya imisatsi ndetse n’ubudozi.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo, Amizero Louis Oreste, yasabye aba bangavu gukoresha neza amahirwe bahawe no kugira inyota yo gukorera amafaranga bakirinda ibibashuka byabasubiza mu buzima bubi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure abagera kuri 57,1% baziterwa n’abo basanzwe ari inshuti, 7% baziterwa n’abaturanyi mu gihe 2% baziterwa n’abo bafitanye isano.

Abatewe inda imburagihe bishimira ko bongeye kubaho neza aho bigishijwe imyuga
Umuyobozi Mukuru wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia yishimira ko bafashije abangavu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages