Ni we wa mbere wayoboye uru rwego rwari rushya, akaba aherutse kongererwa manda ya kabiri y’imyaka itanu ari nayo ya nyuma.
Manda ya mbere ya Col (Rtd) Ruhunga muri RIB, uru rwego rwaranzwe no gukora cyane no guhamya ibirindiro nk’urwego rwari rushya, nubwo benshi mu bakozi barwo b’ibanze bari basanzwe bakora mu bugenzacyaha n’iperereza.
Mu nama yiga ku mahoro, Umutekano n’Ubutabera yateguwe na Polisi y’Igihugu yabaye kuwa 15-16 Kamena 2023, Col (Rtd) Ruhunga yahishuye uko yatunguwe no guhabwa izi nshingano kuko yahamagawe ari gufata ifunguro rya saa sita aho abasirikare bakuru barifatira.
Ati “Muri Werurwe 2018, nari kumwe na bagenzi banjye ndi gufata ifunguro rya saa sita mu nzu iriramo abasirikare bakuru, telefoni yo mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo irampamagara ko bankeneye”.
Col (Rtd) Ruhunga, ngo yabajijwe aho ari, asubiza ko ari mu nzu abasirikare bakuru bafatiramo ifunguro, asabwa kwihuta akajya mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Ati “Naragiye, nibwiraga ko ari bumbaze ku bijyanye n’ubutasi kuko nari Umuyobozi ushinzwe iperereza mu gisirikare. Ninjiye, yatangiye guseka, iteka mu gisirikare iyo ugiye hutihuti uba witeze kubazwa ibikomeye, aranshimira, natangiye kwibaza niba nazamuwe mu ntera, nagizwe Jenerali cyangwa ikindi, hanyuma arambwira ngo Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo yakugize Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)”.
Col (Rtd) Ruhunga yavuze ko ari ubwa mbere yari yumvise RIB, icyakora hari inkuru yari yarigeze gusoma ivuga ko u Rwanda rugiye gushyiraho urwego rumeze nka FBI ariko ntibimushishikaze dore ko yari mu gisirikare bitamurebaga.
Ati “Ndabaza nti Rwanda…ni ubwa mbere nari mbyumvise. Ndamubaza ngo ibyo ni ibiki, nti ngiye gusubira muri Polisi kuko nakoze imyaka itanu muri Polisi mbere. Arambwira ngo ni urwego rwigenga, mubaza inshingano anyohereza kuri Minisitiri w’Ubutabera”.
Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye Col (Rtd) Ruhunga gutegura ihererekanyabubasha akajya kwa Minisitiri w’Ubutabera. Yasabye uwari Minisitiri w’ubutabera ko bahura, baraganira na we amwohereza ku Muyobozi Mukuru wa Polisi ngo asobanurirwe ibya RIB agiye kuyobora.
Ati “Namusabye gahunda [IGP] arayimpa ansobanurira byose, nsubira mu rugo mbwira umugore wanjye ko ndi mu kindi kigo, abana banjye batangira kumbaza ibibazo ndababwira ngo mube muretse ndacyarimo kwiga uko bimeze”.
Col (Rtd) Ruhunga yavuze ko ibi byerekana uko imikorere y’u Rwanda ishingiye ku kwibona ako kanya mu mpinduka zibaye no kureba kure ku bintu bishobora kuzabaho.
Ati “Ibyo turi kuganira, ubuyobozi bwacu bushobora kubibona mbere bugategura kare uburyo bwo guhangana nabyo...Nyuma yo gutangira inshingano nabonye ko ubuyobozi buba bwaratekereje kare uko ibyaha biri kwiyoberanya bigoye kubiharira inzego z’umutekano no gukurikirana ituze ry’abaturage ahubwo hakenewe urwego rwihariye, rubikurikirana, rugahugura, hagashyirwamo ubushobozi…”
Col (Rtd) Ruhunga yashimangiye ko umusaruro wa RIB mu kurwanya ibyaha waturutse ku kureba kure k’ubuyobozi kuko ‘bitari gushoboka’ ko umupolisi ufite inshingano zo kubungabunga umutekano yakora n’inshingano zo kugenza ibyaha no gukusanya ibimenyetso bizashyirwa umucamanaza.
Yasobanuye ko imikorere ya RIB muri rusange ishingiye ku ‘gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira ibyaha aho gukora nka Kizimyamoto’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!