00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahawe inka ayita Mugiraneza azirikana ubuntu agiriwe na Perezida Kagame

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile

Kuya 12 December 2014 saa 06:39
Yasuwe :

Mukazera Jeannette wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, yasabwe n’ibyishimo ubwo yari amaze gushyikirizwa inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuri wa kane ku ya 11/12/2014, ayita Mugiraneza.
Mukazera yatangaje ko iyi nka ayise ku agiriwe neza na “Mugiraneza” ari we Perezida Paul Kagame.
Ati “Ndashimira cyane Perezida Kagame ungabiye inka izamvana mu bukene, none kubera iyo neza angiriye, iyi nka nyise Mugiraneza. (…)

Mukazera Jeannette wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, yasabwe n’ibyishimo ubwo yari amaze gushyikirizwa inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuri wa kane ku ya 11/12/2014, ayita Mugiraneza.

Mukazera yatangaje ko iyi nka ayise ku agiriwe neza na “Mugiraneza” ari we Perezida Paul Kagame.

Ati “Ndashimira cyane Perezida Kagame ungabiye inka izamvana mu bukene, none kubera iyo neza angiriye, iyi nka nyise Mugiraneza. Nzajya nyireba maze nyibonemo gahunda nziza y’Umukuru w’Igihugu yo kwita ku bakene kugira ngo na bo babashe gutera imbere […] nanjye nzamwitura”.

Umugabo we, Kabalisa Jean d’amour, na we wagaragazaga ibyishimo, yavuze ko azayifata neza maze mu minsi mike ikazakamwa kandi agakamira n’abandi.

Mutabaruka Zabulon wo mu Murenge wa Rangiro avuga ko ari ikimenyetso cy’uko iterambere rigeze mu muryango we.

Uyu mukambwe yavuze ko kuba abonye inka bizamugeza ku bukire kuko izamufasha kubona ifumbire ashyira mu materasi yaciriwe n’umushinga wa VUP, agahinga akeza, bigahindura imibereho y’u muryango we ndetse n’iy’abaturanyi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye abahawe inka kuzifata neza, zikabona ubwatsi bwiza, zikarara mu kiraro kitava, kugira ngo zizabafashe gutera intambwe mu iterambere.

Ku wa kane ku ya 11 Ukuboza inka 101 zahawe abatishoboye batoranyijwe mu Mirenge 7, Muri uyu Mwaka mu Karere ka Nyamasheke hazatangwa inka 500, harimo izizatangwa n’Akarere, izindi zigatangwa n’abafatanyabikorwa harimo n’abaturage bagabiwe kera bageze igihe cyo kwitura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages