Birashoboka ko hari uwakwibaza uburyo umusoro umugirira inyungu, ariko utabayeho, ibikorwa byinshi byashoboka hamana, bigasigira igihugu amadeni kitazapfa kwivanamo.
Kuri iyi nshuro tugiye kugaruka ku iterambere ry’Akarere ka Musanze kabumbatiye ubukerarugendo bw’u Rwanda, mu myaka 25 ishize Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gihawe inshingano yo gukusanya imisoro.
Guverinoma y’u Rwanda igabanya uturere ingengo y’imari izifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, no gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage. Igice kinini cyayo kiva muri ya misoro.
Ibikorwa bikunze kwibandwaho harimo kubaka imihanda, amashuri, amavuriro, udukiriro, amasoko no kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.
Muri Musanze ibikorwa nk’ibi byarakozwe binashyirwamo imbaraga ku buryo bugaragarira buri wese, bihindura imibereho myiza y’abanyamusanze.
Umudugudu wa Kinigi wahinduriye benshi ubuzima
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye.
Uyu mudugudu wubatswe mu buryo bugezweho ndetse ufite ibikorwaremezo byose by’ibanze nk’amazi, ivuriro, amashuri n’ibibuga byo kwidagadura.
Buri muryango watujwe muri izi nzu kandi wahawe ibikoresho by’ibanze birimo matola, ibitanda, intebe na televiziyo.
Imirimo yose yo kubaka uyu mudugudu ugezweho wa Kinigi yarangiye itwaye miliyari 26,6 Frw, harimo agera kuri miliyari 8 Frw yagiye mu kubaka inzu zo guturamo, miliyari 1,5 Frw zagiye mu bikorwa byo kubaka ikigo nderabuzima na miloyari 3,3 Frw Frw zubatse ikigo cy’amashuri n’irerero.
Ibikorwa byo kugurira imiryango ituye muri uyu mudugudu inka 102 n’inkoko 8000, kubaka agakiririro, gutera ubusitani n’ibiti by’imbuto byo byatwaye miliyari 1,8 Frw Frw, mu gihe indi mirimo nko kubaka imihanda, kuhageza amashanyarazi gutera ibiti no guha ingurane abari bahatuye byatwaye arenga miliyari 11 Frw.
Abatujwe muri uyu mudugudu babwiye IGIHE ko banyuzwe no kuba ubuzima bwabo burimo guhinduka, kuko begerejwe ibikorwaremezo by’ibanze bakenera mu buzima bwabo.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kampanga ryubatswe muri uyu mudugudu, Jean de Dieu Twagirimana yavuze ko banezezwa no kuba imvugo ya Perezida Kagame ariyo ngiro.
Yagize ati "Turashimira Perezida wa Repubulika kuko ibyo avuze abisohoza. Kubona ishuri nk’iri riri mu cyaro ni ibintu bitumvikana neza kuko ari ishuri rifite ibikoresho byose bikenerwa."
Kuva mu 2016 iyi gahunda yatangira, hamaze kubakwa imidugudu igezweho 82. Muri iyi midugudu igera kuri itanu irimo uwa Rweru, uwa Kazirankara-Nyundo, uwa Horezo-Kanyenyeri, uwa Karama, n’uwa Gishuro yatashywe na Perezida Paul Kagame.
Amashuri yatejwe imbere; IPRC Musanze yongererwa ubushobozi
Mu karere ka Musanze hubastswe amashuri anyuranye, aho nibura muri buri murenge harimo amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye, kuko hubatswe ibyumba bisaga 400 byatwaye arenga milyari 1,8 Frw.
Leta kandi n’abafatanyabikorwa mu itarembere yabashije kuvugurura IPRC Musanze, byanatumye ifungura amarembo ku bana benshi.
Abanyeshuri bigamo bavuga ko batumvaga akamaro ko gusora, ariko nyuma yo kubona ibikorwa remezo byubakwa na Leta nk’amashuri, imihanda n’ibitaro, barushijeho gusobanukirwa.
Imiterere ya Musanze, izingiro ry’iterambere
Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ahantu habereye ubukerarugendo kuko haboneka ingagi zo mu birunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka karere.
Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose, ndetse kari ku isonga mu dusurwa cyane na ba mukerarugendo.
Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo.
Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, yashyizwemo ibikorwa remezo bitandukanye bigamije kwakira abasura ibyiza nyaburanga biyitatse. Byiganjemo inyubako z’amahoteli acumbikira abashyitsi n’ibindi bikorwa bituma banyurwa no kukagenderera.
Usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa umunsi ku wundi, mu Mujyi wa Musanze hari n’amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira ba mukerarugendo baturutse imihanda yose.
Muri hoteli nini ziri muri uyu mujyi harimo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yubatswe kuri miliyoni $25; One & Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi mu ishyamba ry’inturusu, ahantu hitegeye ibirunga, na Bisate Lodge.
Mu yindi mishinga migari, hashyizweho icyanya cy’inganda kirimo n’uruganda rwa Prime Cement rukora sima ndetse haratekerezwa gushyirwa inyubako izajya iteranyirizwamo imodoka za Volkswagen mu Rwanda.
Musanze yubakiye ahanini ku ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, aho imibare yo mu 2019 yerekana ko aka karere kabarizwagamo hoteli zirenga 30, ubuhinzi bw’ibirayi, ubworozi n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko iyo umujyi ufite umutekano, imihanda myiza ifite amashanyarazi n’inyubako zibereye ijisho, bikurura abawugana kuko baba bafite amahitamo menshi y’aho gusura.
Ati "Ntabwo wakubaka umujyi udafite imihanda n’amashanyarazi, usanga abantu bagenda bagwa mu mikoki.’"
Kuva mu myaka 25 ishize, Musanze yateye imbere mu bikorwa remezo birimo imihanda - cyane ko aka karere kabarizwamo imihanda ya kaburimbo y’ibilometero bisaga 80, amahoteli n’inyubako z’ubucuruzi nk’isoko rya kijyambere n’izo kubamo ziganjemo amagorofa.
Imibare y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze igaragaza ko mu myaka 25 ishize, aka karere kari hasi cyane mu iterambere.
Kuri ubu binyuze mu misoro, aka Karere kamaze guhinduka igicumbi cy’ubukerarugendo n’urugero rwiza rw’iterambere ryihuta.
Uko umwaka ushira ni nako imisoro yakirwa mu Karere ka Musanze irushaho kwiyongera.
Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro igaragaza ko Akarere ka Musanze kavuye ku kwakira imisoro ingana na miliyari 6.7 Frw mu 2014/2015, mu 2021/2022 kagera kuri miliyari 14.5 Frw.
Mu bikorwa byakozwe harimo imihanda ya kaburimbo ibarirwa mu bilometero 76, hakaba n’indi y’ibitaka ihuza uduce dutandukanye tw’Akarere.
Abaturage begerejwe amazi ubu bageze kuri 90%, mu gihe abafite umuriro w’amashanyarazi basaga ingo 51,117 bakoresha imiyoboro migari, hakiyongeraho n’abakoresha ingufu zisubira.
Muri Musanze kandi mu myaka 25 ishize nta masoko yari ahari, ariko ubu yarubatswe ndetse hari n’irigezweho rya kijyambere, umuturirwa w’amagorofa atanu, kimwe n’udukiriro twubakwa mu gufasha abaturage kwiteza imbere no kwihangira imirimo.
Ibijyanye n’inganda, muri Musanze kuri ubu zigeze kuri 23 zirimo n’uruganda rukora Sima. Mu myaka 10 ishize, i Musanze nta gare yubatse neza yari ihari, ariko ubu yarahageze.
Nk’akarere gafite ubutaka bwera kandi ubuhinzi butunze benshi mu baturage, habarwa ubutaka bwa hegitari 38,000 zihingwa, aho nibura kuri hegitari basarura toni 24 z’ibirayi kubera ikoreshwa ry’ifumbire, imbuto z’indobanure n’ibindi.
Hashinzwe amakoperative yaba ay’ubuhinzi, ay’ubukorikori, akora ibijyanye n’ubukerarugendo n’andi atandukanye asaga 350, kandi akora neza ku buryo byahinduye ubuzima bw’Abaturage.
Icyo gihe kandi hari amashuri y’incuke 33, ariko ubu ageze ku 113. Abanza yari 87 ubu ni 109, ayisumbuye yari 11, ariko ubu ageze kuri 71, mu gihe Kaminuza zari enye ariko ubu zimaze kuba zirindwi. Muri ayo mashuri harimo ayashyizweho na leta n’ay’abafatanyabikorwa cyangwa abikorera.
Mu buvuzi, aka Karere gafite ibitaro bya Ruhengeri byagiye binavugururwa, ibigo nderabuzima 16 n’amavuriro mato 32, aho umuntu atagikora urugendo runini agiye gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Amafoto (IGIHE): Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!