00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakomerekeye mu kazi, uko yivuje agacibwa miliyoni 20, RSSB iramugoboka

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 23 February 2015 saa 07:40
Yasuwe :

Karangwa (yahinduriwe amazina) w’imyaka 32 yakomerekeye mu kazi, ariko kugira ngo ubuzima bwe burokorwe yagasabwaga kujya yishyura miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda nyamara n’umutungo w’umuryango we utageze kuri ako gaciro, gusa agobokwa no kuba yarateganyirijwe nk’umukozi.

Karangwa yagize impanuka y’akazi mu mwaka wa 2009, ariko bitewe n’uburyo yari yakomerekejwe cyane n’imodoka yatwaraga mu kazi yakoraga, abaganga bahanganye no kurokora ubuzima bwe, ariko asigarana ubumuga bwa burundu.

Yivurizaga mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe no mu Byitiriwe Umwami Faisal.

Icyo gihe byamusabaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 buri uko yivuje, kandi avuka mu muryango utifashije, ku butyo utari kubona uko umwishyurira amafaranga yose.

Mu kiganiro Karangwa yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko bimugora gusobanura uburyo yagize impanuka zikangiza inzozi ze, kuko wari umusaraba ukomeye, dore ko ubuzima bwe bwari hagati y’urupfu n’umupfumu kandi akeneye ubuvuzi buhenze bikabije.

Yavuze ko icyo gihe nta yandi mahitamo yari ahari uretse kuba akazi yakoraga karamuteganyirije.

Karangwa mu igare avuga ko abakozi bakwiye gukangukira kwiteganyiza kuko ubuzima buhinduka

Gusa kuri we amata yabyaye amavuta, kuko yari afite amahirwe yo kuba umukoresha we yari yaramuteganyirije mu kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), maze agahita akimenyesha kugira ngo kimugoboke aho byari ngombwa gutabara ubuzima bwendaga kumucika.

Yagize ati “Nakorerwaga ubuvuzi bugeze muri miliyoni 20 inshuro imwe gusa, ayo amafaranga, haba njyewe n’umuryango wanjye ndetse n’iyo wakongeraho inshuti zanjye, ntaho twayakura. Kuba rero nari ndi mu bwishingizi ni byo bitumye nkibona ubufasha kugeza magingo aya.”

Yakomeje agira ati “Ngira impanuka hari imipango ikomeye mu iterambere nateguraga gukora, ariko ubu nibera mu kagare.”

Karangwa yakomeje agira inama abakozi n’abakoresha, abasaba kwitwararika ku cyo guteganyiriza abakozi no kwiteganyiriza ubwa bo dore ko impanuka ziza zitateguje.

Aha yagize ati “…n’abandi rero baba bagomba guhora bacunga niba bateganyirizwa kuko ubuzima buhinduka mu gihe umuntu adateganya.”

Karangwa na bagenzi be bahuje ikibazo, basaba RSSB kwita cyane ku bantu bafite ubumuga bwa burundu, aho kugira ngo bigurire ibikoresho (pampex na sonde) bajyane fagitire kuri icyo kigo ngo kizabasubize ayo mafaranga batanze, ahubwo bakayahabwa mbere kuko ntaho baba bayakura dore ko muganga ngishwanama wa RSSB aba yaremeje ko bafite ubumuga bwa burundu, ni ukuvuga 95%.

Abanyarwanda bavuga ko ubuzima ari nk’ururabyo kuko buhinduka vuba kandi ko akabando k’iminsi ugaca kare ukakabika kure. Ni byiza rero kwiteganyiriza hakiri kare kuko bucya bucyana ayandi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages