00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakuranye inzozi zo kuba umunyamakuru: Inkuru ya AIP Shumbusho, Umupolisi wahinyuje abanenga ‘9 Years’

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 July 2026 saa 11:01
Yasuwe :

AIP David Shumbusho ni Umupolisi ukora mu Ishami rishinzwe inozabubanyi ndetse n’itangazamakuru. Ni umwe mu rubyiruko ruri kugezaho Abanyarwanda amashusho asigaye acishwa ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda arimo ubutumwa butandukanye nka Turindane, Gerayo amahoro n’ubundi.

AIP Shumbusho yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu 2001, avukira mu muryango uciriritse wari utunzwe n’ubuhinzi.

Bitewe no kubona abaturanyi babo bafite abana b’abasirikare n’abandi byamuteye kugira ishyaka ryo gushaka uko yahindura ubuzima bw’iwabo ariko binyuze mu kuba umunyamakuru cyangwa umuyobozi kuko ari zo zari inzozi ze.

Yaje kubiharanira ageze mu wa gatandatu atsindira rimwe na mushiki we biba ngombwa ko umuto areka umukuru akaba ari we ukomeza, icyo gihe kuko ari we wari muto aba ari we biba ngombwa ko areka mushiki we akiga.

Icyakora yanze kuva mu ishuri ahubwo asaba iwabo kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9 Years Basic Education), aho yatsinze icyiciro rusange ajyanywa kwiga kuri College de Butamwa. Yavuze ko ayo mashuri ya 9 Years, abantu benshi bayanengaga ariko ko yafashishije benshi kwiga.

Arangije amashuri yisumbuye yasabye kujya kwiga i Musanze mu Ishuri rya Polisi, National Police College, kuko bashakaga abize indimi, ajyamo atangira kwiga indimi no gusemura (Modern Languages, with option of Translation and Interpretation), ahava ajya mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

Ati “Kuba mpagaze aha uyu munsi, nambaye gutya nambaye amapeti nkaya nambaye, nambaye idarapo ry’igihugu, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko umuryango FPR inkotanyi uri gutegura urubyiruko ruzasigarana iki gihugu kandi rufite ubuishobozi bwo kucyubaka nk’uko abatangije umuryango babyifuzaga.”

Ibi ni ibyo yavugiye muri Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku wa 27 Gicurasi 2026, ni bwo basoje amahugurwa bahabwa ipeti rya Assistant Police. Agaragaza ko ari umunsi atazibagirwa kuko yatashye abwira ababyeyi be ko inzozi azigezeho.

Ati “Uwo munsi natashye mbwira ababyeyi nti bya bindi najyaga ndota ngira ngo murabibona. Nongera kubibutsa umunsi najyaga mbicaza mu ruganiriro nkababwira amakuru yo mu gace kuko nakundaga kuba umunyamakuru cyane.”

Akomeza ati “Icyatumye ngera ku nzozi zanjye ni ukumenya icyo nshaka. Hari byinshi nirinze birimo ubwo businzi, ibyo imbuga nkoranyambaga zigenda zitwigisha, ibyo byose narabyirinze.”

Ikindi avuga ko cyamufashije ni ugukurira mu Rwanda rudaheza.

Ati “Ni ubuyobozi bwiza budaheza. Twize amateka tubona ko umuntu yatsindaga umwanya bakawuha undi utatsinze ariko ahantu hose naciye niga ntabwo byigenze bimbaho.”

Asaba urubyiruko gukunda igihugu no kumenya icyo bashaka kugeraho mu buzima ndetse ibyo bakora byose bakabikorana umwete.

AIP David Shumbusho w'imyaka 25, ubu ni Umupolisi w'u Rwanda uri gukabya inzozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages