Depite Izere Ingrid Marie Parfaite uri mu bato bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nk’abandi bana, we yakuranye inzozi zo kuzaba umupilote.
Yavutse mu 1995, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Rongi, avukira mu muryango w’abana barindwi.
Yakuriye mu Mujyi wa Kigali, ibyatumye amashuri abanza ayiga i Nyamirambo, ayisumbuye icyiciro cya mbere ayiga muri Ecole Secondaire Stella Matutina riherereye muri Rulindo, icyiciro cya kabiri cy’ayo akiga muri Groupe scolaire officiel de Butare (GSOB) aniga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Uburezi.
Mu kiganiro na IGIHE cyagarutse ku bitangaje ku buzima bwo hanze y’akazi, Depite Izere Ingrid w’imyaka 30 yagaragaje inzozi yakuranye, indangagaciro akunda kugenderaho, ikimufasha kuruhuko iyo atari mu kazi n’inama ku rubyiruko ku mikoreshereze inoze y’imbuga nkoranyambaga.
Ni izihe nzozi wakuranye?
Niga mu mashuri yisumbuye nakuze numva nzatwara indege, njya no gusaba amasomo nziga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nari nasabye MPG (Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi) ariko nyuma nzakubihindura.
Icyo ni cyo numvaga nshaka gukora kandi nabonaga n’amasomo nyagerageza ariko nyine bigenda bihinduka.
Nyine numvaga mbikunze, ariko hari umukobwa nabonye mu gatabo ka Ni Nyampinga sinzi niba kakibaho, atwara indege, atanga ubuhamya wabusoma ukumva biragutera imbaraga. Ukavuga ngo ubundi ko uyu yabigezeho kubera iki njyewe ntabigeraho? Narabikunze cyane ndavuga nti nanjye njye kuba umupilote.
Ni izihe ndangagaciro wakuranye zakugize uwo uri we?
Indangagaciro ya mbere numva navuga ni ukugira intego, ukavuga ngo igihe iki n’iki nzaba meze gutya, icya kabiri ni ukunyurwa, ukavuga ngo reka nyurwe n’icyo mfite. Icya gatatu ni ugukunda umurimo ukawukora neza kandi unoze. Icyo ukora cyose ukagikora neza. Waba wiga ukiga neza, waba uri umunyamakuru ukabikora neza, waba uri umucuruzi ugacuruza neza.
Hari kandi gukunda igihugu, ukumva ko uko byagenda kose uzaguma mu murongo umwe wo gukunda igihugu, ikindi ni ikinyabupfura. Mu by’ukuri ni yo wagira amanota 80% cyangwa 90% ukiga hehe, nta kinyabupfura nta hantu wagera.
Ni nde muntu ufata nk’icyitegerezo?
Umuntu mfata nk’icyitegererezo ni Perezida Paul Kagame undi ni mama wanjye.
Buri wese afite ikintu yakwigira kuri Perezida wa Repubulika ariko njyewe iyo numvise amateka ye, ukuntu yavuye muri Amerika akagaruka mu Rwanda bintera imbaraga.
Hari byinshi yasize akavuga ngo ndasubira mu Rwanda kujya kubohora igihugu cyanjye. Icyo nigira kuri Mama ni ugukunda gukora no guhatana.
Ni iki ukora ngo uruhuke?
Buriya nkora ibikorwa byinshi by’imyidagaduro harimo nko kujya kureba umupira, njya nkora siporo gake, ngakunda kuba ndi kumwe n’inshuti yanjye ndetse no kureba filimi.
Nkunda kureba cyane umupira w’amaguru, mu Rwanda mfana Amavubi, n’izindi zose ndazifana. Kuva kera nkiga no muri Kaminuza numvaga nkunda imipira yo mu Burayi. Ubundi njyewe mfana ikipe ya Bayern Munich. Mbere nabanje gufana Manchester United igitsinda cyane, nyuma sinzi ukuntu yagiye imvamo nisanga nakunze cyane Bayern Munich.
Siporo njyewe nyikora rimwe na rimwe, aho njya muri Gym ariko ndi n’umukinnyi wa Netball kuko nakuriye mu babikira ni yo nazamutse nkina.

Hari umuziki ukunda?
Ubuse hari ukuntu naba nta kunda umuziki? Imiziki yose ndayikunda.
Ni abahe bahanzi nka batanu bo mu Rwanda ukunze kumva?
Abahanzi bo mu Rwanda bose nkunda kubumva, barimo Chris Eazy, The Ben, Meddy, Bruce Melody, Bushali, Aline Sano na Bwiza.
Inshuti wari ufite mbere yo kuba umudepite uracyazifite cyangwa warazihinduye?
Ntabwo nahinduye inshuti, ahubwo zishobora kwiyongera kuko hari abandi uba umenye, ntabwo wahindura inshuti kereka ubona ko hari aho zishaka kukuganisha wowe udashaka kugana.
Uracyazibonera umwanya? Ese iyo muhuye zigufata gute?
Ndagerageza. Iyo duhuye bamfata nk’uko bamfataga kera, narahindutse ntabwo naba nkiri inshuti yabo. Ntabwo wahindura uwo uri we ngo ni uko wahinduye inshingano. Njyewe ndacyari njyewe kandi nzi ko na bo bambona uko ndi.
Ujya wumva uzagira urugo rumeze rute?
Buriya buri munyarwnda wese aba yifuza kugira urugo rwiza, rurangwa n’indangagaciro zacu. Umugabo n’umugore mukabana neza, mukabyara abakobwa n’abahungu, mukarerera u Rwanda nta makimbirane ya hato na hato.
Ni iyihe nama wagira urubyiruko?
Ikintu cya mbere ni ukugira intego, iyo ufite intego hari n’icyo ukora kugira ngo uyigereho. Hari uburyo ugomba gushyiraho bwo kugira ngo uyigereho.
Ikindi navuga ni ugutinyuka, ukamenya ko ibintu atari iby’abantu bamwe ahubwo ni ibyacu twese.
Icya gatatu ni ugukunda umurimo, iyi ndangagaciro igomba kuranga umunyarwanda wese. Nta kazi k’umunyagara kabaho, akazi ako ari ko kose, igihe gakorwa neza, gashobora kuguha agaciro, uragakora neza kandi ukabaho neza wemye ukumva wishimiye kuba wowe.
Ikindi gikwiye ni ikinyabupfura, rwose urubyiruko rw’u Rwanda, impamvu usanga hari ubusinzi, hari ibiyobyabwenge, kandi iyo wayobye ubwenge nta hantu ushobora kugana, ubujura n’ibindi bigaragara mu rubyiruko bagomba kubireka.
Gutwika nk’uko twese tubizi, uratwika kandi ugatwika mu kinyabupfura, ngira ngo ni cyo kintu cyaba cyiza kurushaho.
Ukoresha imbuga nkoranyambaga? Hari aho usanga bashyira amashusho y’ubwambure bwabo ku kurubanda, wowe ubibona ute? Ubivugaho iki?
Biba biteye agahinda kubona umukobwa ungana nkanjye, cyangwa umubyeyi tungana, unduta cyangwa uri munsi yanjye, ukabona ubwambure bwe hanze cyangwa inshuti ze bazisize hanze.
Bitera agahinda haba ku mubyeyi ubibona nawe ubireba ugashyira mu gaciro, uba wumva ari ikintu kitakagombye kuranga urubyiruko rw’umunyarwanda.
Ubundi hari ibintu mba numva umusore/umukobwa w’umunyarwanda akwiye kuba agenderaho kandi n’Umukuru w’Igihugu akunda kubitubwira, turi abantu ushobora kujijwa ariko ntabwo wajijwa ushyira amashusho ameze kuriya ku mbuga nkoranyambaga.
Ese ubikora uba wigisha iki? Ntacyo ahubwo hari abantu uba ucumuje mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Dukwiye kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo zigomba kuturusha ubwenge. Ni twe tuzikoresha ntabwo ari zo zidukoresha, icyo bagomba kukimenya, bakamenya aho kugarukira.








Ibitekerezo 0