00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakuwe mu musarani nyuma y’amasaha hafi 20 aguyemo akurikiye amafaranga

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 9 June 2015 saa 08:11
Yasuwe :

Umurambo w’umusore witwa Nyirinkindi Emmanuel, ukomoka mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye wakuwe mu bwiherero nyuma y’amasaha hafi 20 yari amaze aguyemo akurikiyemo amafaranga.

Nyirinkindi w’imyaka 26 y’amavuko, yaguyemo mu bwiherero bw’imwe muri Koperative zo mu Murenge wa Mukura, akurikiyemo amafaranga y’u Rwanda 200,000, yijejwe ko nabasha kuyakuramo ahembwa 50,000, ibyo bikaba byarabaye ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kamena 2015.

Nyirababyeyi Providence watayemo ayo mafaranga asobanura ko yagiye kwihagarika, agakapu ke kakagwa muri ubwo bwiherero, maze asaba ubuyobozi bw’Umurenge kumwemerera bagasenya ubu bwiherero agakuramo amafaranga ye, ni ko gushaka Nyirinkindi ngo abimufashemo, dore ko we na Se basanzwe bazwiho gukora ibiraka byo gucukura imisarani.

Ati “Nashakaga kujya gutegura kurangura, kuko ni bwo nari nkihimukira, amafaranga nyashyira mu gakapu, ngiye kwihagarika kagwamo”.

Hagombye gutegerezwa imodoka ya Polisi yaturutse i Kigali kuko ari ho hari abazobereye mu butabazi nk'ubwari bukenewe

Nyirinkindi yagiyemo abari aho bategereza ko yagaruka burinda bwira ataragaruka ariko bakaba bari bagifite icyizere ko aza kuko abazi ubwo bwiherero bavuga ko bureshya na metero 25 z’ubujyakuzimu.

Nyuma y’aho icyizere kiyoyotse, ngo bahise bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwabahaye uburenganzira bwo gusenya ubwiherero, na bwo bwitabaza Polisi ariko hategerezwa abapolisi bagomba guturuka i Kigali ari nab o bahageze mu masaha ya mbere ya saa sita z’uyu wa 9 Kamena, Umurambo wa Uwinkindi ukurwamo mu masaha ya saa tanu.

CSP Mukama Simon Pierre, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abanyarwanda ko mu gihe hari uhuye n’ikibazo gisaba ubutabazi, yakwiye kwitabaza inzego z’umutekano n’ubuyobozi, hagamijwe kwirinda impanuka nk’izo.

Ati ”Byari kuba byiza batumenyesheje kuko dufite abantu babizobereyemo, bafite n’ibintu birimo umwuka binjirana na byo. Ubutumwa duha abanyarwanda nuko batakwihutira kujya ahantu nka hariya, bakwiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi na Polisi tukabafasha”.

Si ubwa mbere mu Ntara y’Amajyepfo, humvikanye impanuka z’abakurikira ibyatakaye mu bwiherero, bagakurizamo no kuhasiga ubuzima, kuko no mu minsi ishize mu Karere ka Nyaruguru, hari undi wakurikiye telefoni na we agapfiramo.

Hagombye gutegerezwa imodoka ya Polisi yaturutse i Kigali kuko ari ho hari abazobereye mu butabazi nk'ubwari bukenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages