00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamaranye umubiri w’umuvandimwe we wishwe muri Jenoside iminsi isaga 90 mu ivarisi (Ubuhamya)

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 11 April 2015 saa 05:04
Yasuwe :

Umwe mu bakozi ba Ecobank warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatanze ubuhamya bw’uburyo yamaranye umubiri w’umuvandimwe we iminsi isaga 90, nyuma yo kumusanga aho yiciwe i Nyanza ya Kicukiro.

Mu ijoro ryo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, ryateguwe na Ecobank, tariki ya 10 Mata 2015, umwe mu bakozi b’iyi banki witwa Marie Claire Umuhoza, yatanze ubuhamya avuga uburyo umuryango akomokamo watangiye guhigwa uzira ubwoko bwawo mu 1991.

Bigeze mu 1994 biba akarusho, ubwo benshi mu bagize umuryango we bicwaga, akarokokana n’abavandimwe be bane.

Umuhoza n’abavandimwe be barokocyeye ahantu hatandukanye, umwe muri bo warokocyeye mu mirambo y’Abatutsi bari biciwe i Nyanza ya Kicukiro, ari na ho benshi mu bo mu muryango we barimo na Nyina biciwe, yamubwiye ko yibuka aho umuhererezi wabo wari ufite imyaka itandatu y’amavuko yiciwe.

“Bimwe mu bice by’umubiri wa Cadette nagiye kubibika mu ivarisi mu rugo”

Yagize ati “Murumuna wanjye yambwiye ko Cadette (umuhererezi) aticiwe hamwe n’abandi, ahubwo ko we yiciwe ahantu mu gashyamba hafi y’akazu k’amazi.

Mu mwaka w’1997 ubwo habagaho igikorwa cyo kwibuka abiciwe i Nyanza, njye na murumuna wanjye twaragiye tubanza kujya hahandi yambwiraga ko biciye Cadette, tuhasanga umubiri we ibibabi by’ibiti byo mu ishyamba byarawirunzeho, twamubwiwe n’imyenda yari yambaye n’ubwo yari (yarangiritse) ariko yaragaragaraga.

Twabuze icyo gukora, twibaza niba twabibwira abayobozi, ariko na none tukumva tudashaka ko umuvandimwe wacu bamujyana ahari hari imibiri y’abandi benshi. Nuko twigira inama yo kugura isashe nini zari zikibaho, turangije dufata ibice by’umubiri we turabitahana.

Kubera ko aho twabaga mu Biryogo twabanaga n’abandi bavandimwe bacu, kandi ari njye wari mukuru muri bo, njye na murumuna wanjye twigiriye inama yo kutababwira ko tuzanye umubiri wa Cadette kuko byari kubagiraho ingaruka zikomeye.

Twafashe umubiri we tuwushyira mu ivarisi turafunga neza.

“… nari narabaye igishushungwa”

N’ubwo Cadette atari muzima, ariko numvaga turi kumwe. Nageze aho ndibaza nti ‘Ibi bintu dukomeza guhisha…, ubu twabura umuntu tubibwira, akatubwira icyo twakora. Hari Data wacu wavuye i Bugande witwa (…), ndamushaka mubwira ko hari ikintu namuhishe gikomeye ariko numva nshaka kukimubwira ukatubwira icyo twakora.

Icyo gihe bari bataratangira gushyingura abantu bishwe muri Jenoside bakiri hirya no hino ku misozi.

Hagati aho ariko twari twaramenye aho umubiri wa Papa uri kuko we yiciwe Kicukiro aho bita mu Kagarama, noneho Data wacu angira inama y’uko Cadette twazamushyingurira rimwe na Papa.

Kubera ko iwacu kavukire ari i Shyorongi, urenze gato aho bita ku Giti cy’Inyoni, ariko tukaba twarahavuye muri 1991, ubwo bari batangiye kuduhiga tukimukira Kicukiro, noneho Data wacu angira inama y’uko twategura umunsi wo gushyingura tukabwira abantu bakaduherekeza tukaba ari ho tujya gushyingura, bikitwa ko ari Papa twashyinguye kugirango abana batumva ko twashyinguye na Cadette, kuko twari twarakomeje kubahisha ko ari mu ivarisi mu nzu.”

Abavandimwe bajye bamaze gukura ni bwo nababwije ukuri mbabwira ko twamaranye umubiri wa Cadette amezi atatu mu nzu, barabyumvise birababaza birumvikana, ariko nta kundi byari kugenda”.

Kuri ubu Umuhoza arubatse, afite umugabo n’abana batanu, hamwe n’abavandimwe bagera kuri 12 yareze, harimo bane bavukana n’abandi bo hirya no hino basigaye ari impfubyi.

Avuga ko n’ubwo banyuze mu rugendo rutoroshye rwo guhangana n’ingaruka za Jenoside, Imana yabafashije kwiyakira kandi ko bakomeje urugendo rwo kwiyubaka.

Ati “Nyuma y’akaga ubuzima burakomeza, kugera kure ntabwo ariko gupfa.”

Uretse Ubuhamya, ijoro ryo Kwibuka muri Ecobank rikaba ryaranzwe n’ibiganiro bigamije kurwanya no gukumira ipfobya n’ihakana rya Jenoside nk’uko biteganywa n’umurongo ngenderwaho mu Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhoza yatangiye ubuhamya benshi bafite amatsiko yo kumva ubuhamya
Kwihanganira ubuzima huteye agahinda Umuhoza yabayemo ntibyashoboye buri wese
Marie Claire uwa mbere iburyo
"Kongera kubaho ni bwo butwari"...Umuhoza ari ho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages