Amakuru y’urupfu rwa Gisagara Yannick wari ufite imyaka 20 yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2019, aho abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje agahinda batewe n’uyu mwana w’umusore utabarutse kare.
Yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uri mu bakoze ubukangurambaga kugira ngo abone uko avurwa, yanditse kuri Instagram agaragaza agahinda atewe n’urupfu rwa Yannick.
Ati “Yannick The Winner warwanye intambara nziza muri iyi Si ubikiwe ikamba ry’ubugingo. Ruhukira mu mahoro, ndababaye ariko nzi neza ko data wakuremye ahisemo kukuruhura iyi miruho n’imihate y’Isi.”
Mu mwaka ushize abantu batandukanye bakoze ubukangurumbaga bwo gushaka amafaranga yo kujyana uyu musore mu Buhinde, aho yagombaga guhindurirwa impyiko zari zarangiritse.
Ubu bukangurambaga bwavuyemo miliyoni umunani ndetse leta yemera kumwishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi nawe akishakira amafaranga y’urugendo n’ibimutunga.
Muri Mutarama yagiye mu Buhinde ashyirwamo indi mpyiko ariko agarutse mu Rwanda, yongeye gukomererwa ajyanwa mu bitaro ari naho yaguye.
Ubu burwayi bw’impyiko bwamufashe mu 2016 ubwo yigaga mu ishuri rya IPRC Kigali ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO